Mu nyandiko umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro yandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo muri ako karere yabasabye ko batongera gufata kumafunguro agenewe abanyeshuri ngo agenerwe abarimu babo mu bigo by’amashuri byose biri muri ako karere.
Muri iyi baruwa hagaragaramo ko ibyo uyu muyobozi asaba byemejwe mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri yabaye kuwa 03 ugushyingo 2023 biga ku ngingo ijyanye n’uko ibigo bimwe abarezi n’abandi bakozi bakorera ku mashuri barya ku mafunguro ya saa sita agenewe abanyeshuri kandi bitarigeze biteganywa gutyo ko amafunguro yabanyeshuri bayasangira n’abarimu babo.
Ibi yabyandikiye aba banyamabanga abasaba kwirinda no guhagarika guha amafunguro agenewe abanyeshuri abarezi n’abandi bakozi bakorera ishuri bityo ko umunyeshuri akwiye guhabwa ingano y’ ifunguro yose uko yagenwe.
Ibi uyu muyobozi asabye abanyamabanga nshingwabikorwa bije nyuma yuko abana bamwe bavuga ko babona amafunguro adahagije ku bigo bigaho.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo yashyizweho na guverinoma y’u Rwanda ndetse inashyiramo amafaranga umubyeyi nawe agatanga amafaranga igihumbi ku gihembwe bikaba byarakozwe kugira ngo abana babashe kwiga neza no kudata amashuri kubera inzara .
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com