Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko buhangayikishijwe n’ ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gikomeje kugaragara hirya no hino muri ako karere.
RwandaTribune.com yashoboye gusura Urwunge rw’ Amashuri (GS) rwa Rugote ruhereye mu Murenge wa Gihango aho ishuri ry’umwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ryonyine rifite abana 270 bamwe biga igitondo abandi bakiga ikigoroba.
Bamwe mu barezi bigisha kuri iki kigo kimwe n’abana baharererwa bahuriza ku kuvuga ko babangamirwa n’ubwinshi bw’abana mu ishuri rimwe, by’umwihariko abana bakaba bavuga ko batabasha gukurikira neza amasomo.
Ayinkamiye Aimerance, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yerura ko hari amashuri amwe n’amwe usanga mwarimu afite abana 70 cyangwa 80 mu ishuri kaba nawe yemeza ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gihangayikishije muri ako karere.
Cyakora, uyu muyobozi atangaza ko mu rwego rwo guhanga n’iki kibazo hirya no hino muri ako karere hari kubakwa ibyumba bishya 117 “bizatangira gukoreshwa mu kwezi kwa mbere umwaka utaha,” bibiri muri ibyo mbyumba biri kubakwa kuri GS Rugote.
Hateganijwe kandi kuvugurura ibyumba 250 bishaje bikajyana n’igihe nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rutsirio abitangaza.
Faradji Habumugisha