Mu ruzinduko rw’abantu 33 bari bagiye guhemba umubyeyi wari wibarutse ,nyuma bagakorera impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu , 3 muri bo bakomeje kuburirwa irengero .
Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza ahagana saa munani z’amanywa ku wa 02 Gicurasi ubwo bari mu bwato berekeza guhemba umubyeyi wari umaze iminsi yibarutse . Byamenyekanye ko babiri mu bari muri ubu bwato bahise bahasiga ubuzima abandi batatu baburirwa irengero.Abakoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu basabwe gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda mu rwego rwo gukumira impanuka , za hato naha to zibera muri kiriya kiyaga.
Nk’uko Mudahemuka Christophe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza yabitangaje ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 04 Gicurasi . yavuze ko batatu mu bari bari bakomeje kuburirwa irengero. Yagize ati:”Kugeza ubu ntabwo baraboneka ,Polisi ikorera mu mazi iracyakomeje kubashakisha, bashobora kuboneka nka nyuma y’iminsi itatu kuko akenshi umuyaga uba wabatwaye kure yaho barohamiye.”
Yakomeje avuga Ati “Ubutumwa twongera kubaha ni uko amabwiriza agenga imikoreshereze y’amazi y’ikiyaga cya Kivu yakubahirizwa, abantu ntibajyemo mu gihe cy’imiyaga myinshi. Mu gihe bagiye gukoresha amazi y’ikiyaga bakambara amakote yabugenewe ndetse bakagenda mu bwato bwabugenewe aho kugenda mu bwo babonye bwose.”
Icyateye iyi mpanuka harimo imiyaga yari yabaye myinshi mu kiyaga cya Kivu kandi aba bantu bakaba baragiye mu bwato barengeje umubare ndetse byongeye atari ubwato bwagenewe gutwara abantu, ubu bwato ubuyobozi buvuga ko bwari busanzwe bukoreshwa mu bikorwa by’uburobyi.
Umuhoza Yves