Mu munsi mukuru wo gusoza umwaka no kwishimira ibyagezweho n’ikigo nderabuzima cya Kayove mu mwaka wa 2023, umuyobozi w’iki kigo Dr Venant Iyakaremye yavuze ko ikibazo cy’igwingira mu bana mu karere ka Rutsiro bagiye kukigira amateka ko mu mihigo bafite muri uyu mwaka wa 2024 aribyo biri ku isonga.
Dr Venant yagize ati: “Twahawe ibikombe byinshi mu mwaka wa 2023, aho twahawe igikombe mu ntara y’uburengerazuba cyo kuba aritwe mu bigo nderabuzima byose by’intara twatanze serivise nziza ,duhabwa igikombe mu bigo byabashije kubaka ibikorwa remezo byorohereza abafite ubumuga kugera kuri serivise dutanga.”
“Dushingiye kuri ibi rero dufite umuhigo w’uko muri uyu mwaka 2024 tugomba kurandurana n’imizi ikibazo cy’igwingira mu bana mu karere kacu, duhereye ku mirenge ituranye n’iki kigo nderabuzima cyacu maze ibindi bigo nabyo bikatureberaho tukesa uyu muhigo tuwufatanije. Ubu dufatanyije n’abajyana bubuzima twatangiye kujya kuri buri rugo tugapima umwana ururimo uri munsi y’imyaka itanu tukareba ibipimo afite ko bihuje n’ibikenewe byo kuba ari mu miririre myiza twasanga ari mu mirire mibi tukamuvura kandi tukanagira inama ababyeyi uburyo bakwiye kumugaburira kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”
Yasoje agira ati: “Ikigo cyacu cyashyizeho umunsi wo kuwa kane buri cyumweru wo kwigisha ababyeyi babo bana bafite igwingira, uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse nuko bakwiye gukurikiza abana ageze igihe ku buryo atabasha gusubira inyuma ngo ajye mu mirire mibi, ndetse tukabigisha n’uburyo bakwiye kubagaburira ,ingamba dufite ni izo kandi twese tuzihuriyeho yaba bagenerwabikorwa ndetse n’abafatanyabikorwa”
Akarere ka Rutsiro kari mu turere dufite imibare iri hejuru mu turere dufite abana benshi bagwingiye mu ntara y’uburengerazuba, kuko mu ibarura riheruka mu mwaka wa 2023 kari gafite amanota 36% mu ku gwingiza abana, bavuye kuri 53% mu mwaka wa 2018 ndetse na 44,4 mu mwaka wa 2022, birashoboka rero ko iki kibazo kigwingira muri aka karere cyaba amateka, na cyane ko ubuyobozi bwaka karere mu mwaka wa 2023 bwari bwiyemeje ko bugiye kugabanya igwingira mu bana kugera kukigero cya 19% mu mwaka wa 2024.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com