A karere ka Rutsiro ka tangaje ko kahinduye imikorere bakoreragamo ya kajagari mu buhizi, bavuga ko biyemeje kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu karere kabo dore ko bamaze no gutunganya amatarasi y’indinganire .
Ubu buyobozi butangaza ko bwafashe ingamba zo gukosora amakosa ari mu bikorwa by’ubuhinzi, no kudahinga ubutaka bwose bugomba guhingwa kuko basanze biri mu bitubya umusaruro w’ubuhinzi bigatuma ibiciro ku masoko bizamuka.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2024A cyatangirijwe mu murenge wa Mukura, ahari ubutaka bwiganjemo ubutahingwaga.
Ubwo butaka kuri ubu bwaciweho amaterasi y’indinganire ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’Umuryango ARCOS, ba nyirabwo banahabwa ishwagara n’ifumbire y’imborera.
Umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije mu muhora wa Albert, ARCOS Albertine Rift Conservation Society), mu mishinga iri gushyirwa mu bikorwa harimo n’uwo kubungabunga ibidukijije n’urusobe rw’ibinyabuzima mu cyogogo cy’ishyamba rya Mukura n’ikiyaga cya Kivu.
Nyirandegeya Verene wo mu murenge wa Mukura, mukiganiro n’itangaza makuru yavuze ko aya materasi bakorewe azabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya isuri.
Yagize ati “Hano hakundaga kuba ibiza, urabona ko bahadukoreye twarwanyije isuri. Dufite icyizere ko iki gihembwe tuzabona umusaruro mwinshi kubera ko twakorewe amaterasi”.
Nganyirende Jean avuga ko bitewe n’isuri yabatwariraga ubutaka, babibonaga ko hakenewe amaterasi ariko bakabura ubushobozi bwo kuyicira kuko hegitari imwe itwara amafaranga atari munsi ya miliyoni 2Frw.
Mulindwa Prosper Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro mukiganiro na banyamakuru yakomoje ku busesenguzi bakoze, bagasanga , gusarura imyaka itarera neza no kuyihunika nabi, no kudahinga ubutaka bwose biri mu bitubya umusaruro w’umuhinzi bigatuma ibiciro bizamuka hirya nohino kumasoko.
Muri iki gihembwe cy’ihinga ubuso buhingwa muri gahunda yo guhuza ubutaka bwiyongereho hegitari 22, buva kuri hegitari 20 192 bugera kuri hegitari 20 214.
Iki gihembwe akarere kihaye intego yo kongera umusaruro kuri hegitari kuri buri gihingwa mu bihingwa bwatoranyijwe bihingwa mu butaka buhuje.
Biteganyijwe ko umusaruro w’ibigori uzagera kuri toni 3,6 kugeri hegitari uvuye kuri toni 3,1. Ibishyimbo umusaruro kuri hegitari uzagera kuri toni 2,6 uvuye kuri toni 2,4. Umusaruro w’ibirayi uzagera kuri toni 21 kuri hegitari uvuye kuri toni 19 kuri hegitari.
Izi ngamba zafashwe n’aKarere Karutsiro bavuze ko haricyo bizafasha abaturage ndetse n’umusaruro ku isoko murirusange.
UMUTESI Jessica