Umubikira witwa Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima kimwe cyo mu Karere ka Rutsiro, acumbikiwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera kwirengagiza umubyeyi utwite, bikamuviramo kubura umwana we.
Uyu mubikira ayobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu cyo mu Murenge wa Nyabirasi muri aka Karere ka Rutsiro, akaba yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023.
Aya makuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavuze ko iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Bukanda mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyabirasi, ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 10 Mata 2023.
RIB ivuga ko uyu mubikira yanze gutanga imbangukiragutabara yagombaga gutwara uyu mubyeyi wari uri ku nda ari mu Kigo Nderabuzima cya Bukanda yagombaga kumujyana mu Bitaro bya Gisenyi, bigatuma yitaba Imana.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mubikira akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw.
Yagize ati “Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, usibye kuba biteganywa n’itegeko byagombye kuba indangangagaciro ya buri muntu uri mu mwanya w’ubuyobozi cyangwa se wo gutanga serivise.”
Dr Murangira avuga ko gutabara umuntu uri mu kaga byakagombye kuba indangaciro za buri Munyarwanda, byumwihariko bikaba kimwe mu biranga abakora muri serivisi nk’izi zo kwa muganga.
RWANDATRIBUNE.COM