Nyuma yo kuva kubuyobozi bwa MIDIMAR ,Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibiza n’impunzi, MIDIMAR, hashize iminsi avugwaho ko hari abakobwa yasambanyije ku ngufu ndetse ko ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Ruvebana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR mu myaka ya 2012 avaho mu 2017 ubwo yasimburwaga na Kayumba Olivier.
Uyu mugabo amaze iminsi akorwaho iperereza ku byaha byo gufata abakobwa ku ngufu. Nta makuru menshi inzego z’ubutabera zitanga kuri dosiye ye, yaba umubare w’abo yasambanyijwe n’ibindi bijyanye nabyo usibye kuvuga ko ari “benshi”.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye abanyamakuru ko “Akurikiranweho icyaha cyo gufata abakobwa ku ngufu. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro”.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko ku wa 11 Ukuboza 2021, aribwo Ruvebana yafunzwe.
UMUHOZA Yves