Uruhinja rwari rwatoraguwe n’umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali akagerageza kurutabara, rwitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga i Masaka.
Abaganga mu bitaro bya Masaka bavuga ko uru ruhinja rwari rwatakaje amaraso menshi ku buryo bakoze iyo bwabaga bikanga.
Kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza Isimbi Sandrine, wiga ku ishuri rya GS Karembure mu Murenge wa Gahanga,Akarere ka Kicukiro, wari ugiye ku ishuri yatoraguye uruhinja rwaririraga mu gafuka arugirira impuhwe ararutabara.
Umuhoza w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye, yanyuze ahantu abona umufuka uri kunyeganyega awegereye yumva uruhinja ruri kurira.
Yahise arukuramo arufubika umupira w’ishuri, arushyira ubuyobozi bw’ikigo yigaho.
Uyu mwana akimara kugeza uru ruhinja ku Kigo yigaho, ubuyobozi bw’iryo shuri nabwo bwahise buhamagaza ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze umwana bamujyana ku bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukikro ari naho rwaje kugwa.
Kugeza ubu amakuru y’iuwataye uru ruhinja ntaramenyekana.