Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, mu masaha y’umugoroba izuba rirenga mu Mudugudu w’Amakawa mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere Gasabo, nibwo umusore yafatiwe mu cyuho bikekwa ko yasambanyaga umukobwa bivugwa ko yavutse mu mwaka 2008 wari wamubeshye ko yavutse 2002.
Mbere y’uko aba bombi binjira mu gikorwa cy’ubusambanyi, uyu musore ukekwaho gusambanya umwana, avuga ko yari yabajije uyu mwana niba afite imyaka y’ubukure akamwereka ikarita ya mituweli yasiribanzwe ku buryo ahari handitse ko yavutse mu 2008 yahashyize 2002 , umusore nawe ahita amusambanya aribwo bahise bafatirwa mu cyuho.
Ubwo yafatwaga n’umubyeyi urera uyu mwana, ngo yageze mu rugo ashaka umwana aramubura atangira kumushakisha, nibwo ngo umuturanyi wabo yamubwiraga ko ashobora kuba ari aho uwo musore acumbitse kuko ngo asanzwe abona bashudikanye, bituma umubyeyi ajyayo, agezeyo asanga bamaze gusambana atabaza abantu n’ubuyobozi umusore bamuramufata.
Uyu musore yemera ko yasambanyije uyu mwana w’umukobwa, icyakora akavuga ko yabanje kumubaza imyaka akamubwira ko afite imyaka y’ubukure yavutse mu mwaka 2002.
Uyu mwana w’umukobwa na we yemeye ko basambanye, ariko ku bijyanye no guhindura mituweri avuga ko atazi ababihinduye n’igihe babihinduriye.
Nk’uko byagagaragaye kuri ku ikarita ya mitweri yasiribanzwe umusore ukekwaho gusambanya uyu mwana w’umukobwa, yavuze ko mbere y’uko basambana yabanje kugira amakenga akamubaza niba yujuje imyaka y’ubukure, umwana w’umukobwa akamubwira ko yujuje imyaka y’ubukure kuko ngo yamubwiye ko yavutse mu mwaka wa 2002 ubwo afite imyaka 21.
Uyu musore yasabye ubuyobozi ko hazakorwa ubushishozi bakamenya neza igihe uyu mwana yavukiye kuko ngo n’imyaka iri kuri mituweli (Zimwe zatangwaga z’ipipapuro) yatangiwe mu Karere ka Nyagatare nta cyemeza ko ariyo afite.
Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu w’Amakawa bavuga ko uwo musore yari asanzwe afite imico myiza ngo ashobora kuba yagambaniwe agategwa uyu mwana w’umukobwa.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Amakawa agira inama abantu bose kwirinda gusambanya abana bakiri bato kuko babicira ejo heza habo.
Ati “Nabagira inama y’uko umuntu wese usambanya umwana n’ubitekereza babireka ko gusambanya umwana bishobora kumubuza amahirwe ye y’ejo he heza.”
NKUNDIYE Eric Bertrand