Abaturage bo mu murenge wa Karenge, akarere ka Rwamagana barataka igihombo batewe n’indwara yibasira insina izwi nka Kirabiranya imaze igihe yaribasiye insina zabo, bigatuma n batabona ibitoki nk’uko mbere byahoze.
Musominari, utuye mu mudugudu wa Byimana , akagali ka Byimana, umurenge wa Karenge , Avuga ko indwara ya Kirabiranya , Avuga ko iyi ndwara yamuteye igihombo gikomeye cyane, Ati”: turayirwanya tukayirimbura mu nsina aho tuyibonye nk’uko twabisobanuriwe mu nteko Rusange n’ubuyobozi Kugira ngo itototera izindi nsina. Yatugizeho ingaruka kuko ubu umusaruro ari ntawo”.
Musominari Akomeza asaba Leta ko yabasha kubonerwa umuti ubafasha guhangana n’indwara ya Kirabiranya kuko ngo imaze igihe kirengera kandi ngo ibatera igihombo gikomeye.
Ibi abihuza na mugenzi we Uwamahoro Jeanne D’Arc, uvuga ko iyi ndwara yamuteye igihombo kuko ngo nk’ahantu yakuraga ibimutunga, ati” ibitoki twasaruraga tukabikuramwo ibidutunga byagiye bigabanuka kubera icyo gihombo. Nk’ubuyobozi badufasha hakaboneka umuti yayirwanya”.
Akomeza Avuga ko kuva aho batangiriye kuyirwanya ubu ngo babonamwo umusaruro muke bakoresheje kurimbura izarwaye hagasigara izitarwaye
Ntwali Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge, Avuga ko icyo basaba abaturage ngo ni uko umuturage ubonye insina yarwaye ayikura ( kwicira) mu zindi zose zitarafatwa, ati”: icya Mbere dusaba umuturage ni uko igihe yabonye insina zarwaye zigombo guhita zivanwa mu zindi. Twifashishije inteko rusange z’abaturage turabibasobanurira bagasobanukirwa indwara ya Kirabiranya n’uko bayirinda Kugira babashe kubyikorera, abatekinisiye babasha gusobanukirwa uburyo babasha kurwanya indwara ya Kirabiranya mu nsina zabo “.
Akomeza Avuga ko nk’ahantu higanje igihingwa cy’insina ngo niho byagaragaye cyane ko indwara ya Kirabiranya yahibasiye cyane kurusha ahandi, ariko ko ngo bakoze ubukangurambaga mu baturage ku buryo ubu umuturage yasobanukiwe uburyo yayirwanya igihe ayibonye mu nsina ze itarakwirakwira mu rukoti rwose, ati”: Ntaho dufite urutoki rwacitse burundu! Usanga n’aho indwara yagaragaye abaturage bicira insina hagakurwamo izirwaye; ni ikibazo cy’umwihariko nk’ahantu higanje igihingwa cy’urutoki ariko kubufatanye n’abaturage tubasha guhangana nayo Kugira ngo idakwirakwira mu ntoki zose”.
Iyi ndwara ya Kirabiranya y’urutoki yaturutse muri Etiyopiya no hanze yawo, iza kugaragara mu mwaka wa 2001 mu Rwanda, Kenya, DRC, Uganda na Tanzaniya.Kirabiranya y’urutoki ifata ibice byose bigize insina, irangwa no guhinduka umuhondo no kumagara buhoro buhoro kw’amababi, Igitoki kineka igihe kitageze kandi ntikinekere rimwe, imbere kikazana amabara y’ikigina
Iyo imitumba itemwe mu minota 5-15 hasohokamo agasabo karimo mikorobi z’umuhondo Insina yanduye iba umuhondo cyangwa ikigina mu bice by’imbere Kumagara buhoro buhoro cyangwa kumagara byihuse ku mwanana , Uduti tw’ururabo duhinduka umuhondo n’ikigina Ubusanzwe iyi ndwara yica insina burundu.
Kwirinda indwara ya Kirabiranya y’urutoki Ingero z’uburyo bwakoreshwa mu ku yirinda
Gukoresha ibikoresho bisukuye mu gutera, Ibikoresho bifite isuku byanyujijwe ku muriro cyangwa mu muti usukura nka Jik n’indi nkayo, Guca umwanana amabere y’igitoki amaze gusohoka ukoresheje isando,Gukata no gutaba imibyare irwaye no Gusimburanya ibihingwa
Nkundiye Eric Bertand