Ikibazo cyo kuba nta mpuzanzira (network) ihagije abaturage bo mu murenge wa Musha na Gahengeri kirababangamiye ku buryo bamwe bafashe umwanzuro wo kugurisha amatelefone yabo bakiberaho nkabatazi aho isi igeze.
Mu gihe bamwe bavuga ko isi yabaye umudugudu abatuye Musha muri N’Gahengeri siko babibona, kuko bo bibera mu icuraburindi ryo kuba ntamakuru bamenya nayo bamenye bakayamenya atakigezweho, yamaze gutakaza umwimerere wayo.
Ubwo umunyamakuru wa rwandatribune.com yakoraga iyo nkuru yagerageje kuganiriza ingeri zitandukanye z’abaturage batuye muri iyi mirenge,bamubwirako usibye sosiyete ya Airtel _tigo ipfa kugerageza, n’aho MTN yo ntuyirushye ko nta na gato igerageza.
Bamwe mu baturage baganiriye na rwandatribune.com bayitangarije ko kugira ngo uhamagare umuntu bisaba kujya ahantu hirengeye (ku musozi ) maze ukabona kuvugana nuwo ushaka kandi nabwo mukavugana bicikagurika.
Uwitwa HABAKUBAYO Alex ukorera ahitwa Nyabisindu, yadungarije ko kuba yagera muri uyu murenge wa Musha atarahamagara na rimwe kandi ngo amaze hafi ukwezi kwose akorera muri aka kagari ka Nyabisindu.
NSABIMANA Jean Baptiste nawe yagize ati “Twebwe ho twarumiwe kuko wagirango ntidutuye mu Rwanda ,” ikibazo cyo kuba nta mpuzanzira tubona za telephone bituma tutamenya aho isi igeze cyangwa tukabura n’amahirwe twakagombye kubona.
KWIZERA Josue we ni umunyeshuri wiga Muri Kaminuza y’u Rwanda yatubwiye ko kuva hashyirwaho gahunda yo kwiga hifashishijwe ikorana buhanga (e-learning) ngo kuri we ibyo abyumva nk’inzozi ngo kuko ntashobora kubona uko yiga, ngo iyo aguze Megabyte zishyira nta kintu zimumariye bakaba basaba ko ubuyobozi bwabavuganira bagahabwa iminara muri aka gace ngo kuko umunara bakoresha uherereye ahitwa NTUNGA gusa .Maze nabo bakagendana n’abandi mu muvuduko umwe mu iterambere.
Kuri iki kibazo twabajije umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana MBUNYUMUVUNYI Radjabu ” Yizeza abaturage ko agiye kubakorera ubuvugizi kuri sosiyete ya MTN Bidatinze nabo bakabasha kubona impuzanzira.
Akomeza asaba abaturage kujya batangira amakuru y’ibibazo byabo kgihe kugirango bihabwe umurongo ,Aho kubiceceka.
Kuri iki kibazo rwandatribune.com yabajije ubuyobozi bwa sosiyete ya MTN uko cyakemuka vuba kuko abaturage babangamiwe no kuba batabona impuzanzira bigatuma batihuta mu iterambere.
Bwana Alain NUMA asubiza kuri icyi kibazo yagize ati” Mu by’ukuri icyo kibazo n’ubwa mbere mbyumvise kuko ntahantu narinzi ko hari ahantu mu Rwanda batabona network “.
Tumubwiye ko iki kibazo kitari muri Rwamagana gusa ,ko ahubwo kiri hafi ya hose mu gihugu ,ntiyagira byinshi adutangariza ahubwo aduhuza n’umuvugizi wa MTN Mme Teta MPYISI tugerageje kumuvugisha ntibyadukundira kuko ntiyigeze afata telephone inshuro zose twagerageje kumuvugisha kugeza dukora iyi nkuru.
Masengesho Piérre céléstin