Kuri sitasiyo ya Kigabiro, Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu karere ka Rwamagana Bakekwaho gushaka guha ruswa Abapolisi bo mu ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranweho.
Ibi byabaye ejo kuwa gatatu, tariki ya 11 Gicurasi, muri abo bagabo babiri umwe ni umukandida wakoze ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro cya ‘B’ agatsindwa n’umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga. Bakurikiranweho kugerageza guha Ruswa abapolisi ingana n’amafaranga y’u Rwanda; ibihumbi magana ane (400,000 Frw).
Ni nyuma y’aho uwitwa Kora Lambert ufite imyaka 39 y’amavuko, wari umaze gutsindwa ikizamini yifatanyije n’umwarimu we; Niyoyita Sylvestre w’imyaka 36, bakegera abapolisi babiri babakoreshaga ikizamini bashaka kubashyikiriza amafaranga ya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yari amaze gutsindwa ikizamini ubwo yigiraga inama yo gushaka gutanga ruswa.
Yagize ati:“Kuri uyu wa Gatatu, nibwo uwitwa Kora yari yaje gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu, icyiciro cya ‘B’ mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana akaza gutsindirwa ku kizamini cyo kuzenguruka (Circulation) ariko akaba yari yarijejwe n’umwarimu wamwigishaga ko natsindwa azamufasha kumuhuza n’umupolisi akamufasha gutsinda. Umugambi bari bafite ntiwaje kubahira kuko bafashe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 bashaka kubiha abapolisi babiri bari bamukoresheje ikizamini ngo bamugumishe ku rutonde rw’abatsinze nabo babimenyesha ababakuriye niko guhita batabwa muri yombi.”
SP Twizeyimana yakomeje anenga abagifite imyitwarire nk’iyo mu gihe uwakoze neza ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga asabwa gusa kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw kugira ngo abashe kurubona.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko; Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.
Kubyerekeanye na Ruswa Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame aherutse kubigarukaho mu nama nkuru ya 15 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuwa 30 Mata 20, ubwo yavugaga ko ashaka ko ruswa icika burundu kuko idindiza iterambere.
Uwineza Adeline