Mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye ubugizi bwa nabi buteye agahinda, aho umuntu utaramenyekana yishe umwana w’imyaka 11 amukase umutwe, akanawutwara.
Ni igikorwa cy’ubugome cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022 aho uwo muntu wahise acika, yari yateze abana barindwi bari bavuye kuvoma, agafata umwe muri bo, akamwivugana.
Abandi bana batandatu bari kumwe n’uyu wishwe, bahise biruka mu gihe undi umwe yahise yicwa n’uwo muntu agahita acikana umutwe we.
Niyomwungeri Richard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, avuga ko uyu wakoze ubu bugizi bwa nabi, yahise acika, ndetse ko kuva ku mugoroba w’ejo, bari kumushakisha
Yagize ati “Abana barindwi bagiye kuvoma basanga hari umuntu wabateze afite umuhoro afatamo umwana umwe aramutema abaturage bagiye kuhagera basanga hasigaye igihimba gusa. Twaraye tumushakisha n’inzego z’umutekano turaheba n’ubu turacyashakisha.”
Niyomwungeri yihanganishije umuryango w’uyu mwana wishwe, avuga ko inzego z’iperereza ziri kurikora ndete ziri no gushakisha ukekwaho kumwica ari na ko zishakisha igice cy’umubiri w’uyu mwana wishwe.
RWANDATRIBUNE.COM