Ku munsi w’ejo mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, umurambo w’umukobwa w’imyaka 31 bivugwa ko yari yagiye gusenga wasanzwe mu buvumo bwa Samatare.
Amakuru agera kuri Muhaziyacu dukesha iyi nkuru agaragaza ko uwo mukobwa yitwa Ukuyemuye Jeannette, ikarita ndangamuntu ye ikagaragaza ko yayifatiye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo; ariko ubu ngo akaba yabaga i Kigali.
Ubuvumo bwa Samatare umurambo we wasanzwemo buherereye mu Kagari ka Kagezi, Umudugudu wa Samatare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’ Umurenge Gahengeri, Muhinda Augustin avuga ko amakuru y’urupfu rw’uwo mukobwa yamenyekane ejo hashize ku wa Gatandatu.
Yagize ati: “Natwe twabimenye mu ma saa mbili, duhamagawe n’umugore utuye Nzige, uriya mugore uvugwa hariya wapfuye yari yaje arara iwe amubwira ko agiye gusenga Samatare azahamara iminsi irindwi.”
Akomeza agira ati: “Hanyuma ya minsi irindwi igeze, ategereza umuntu ntiyamubona, aza kumureba Samatare mu buvumo kuko twari twaranabahagaritse nta bari bakijyayo, hanyuma agezeyo asanga koko umuntu yapfuye, nibwo yatabaje inzego zose zijyayo dusanga koko yapfuye; umurambo twawujyanye i Rwamagana mu bitaro.”
Bivugwa ko uyu mukobwa wapfiriye mu buvumo bwa Samatare yari yarabwinjiyemo ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 31 Nyakanga, bisobanuye ko iminsi irindwi yari yiyemeje kubumaramo asenga yari kurangira ku wa gatanu w’iki cyumweru dusoje tariki indwi Kanama.
Gitifu w’agateganyo w’ Umurenge wa Gahengeri avuga ko hafashwe icyemezo cyo gushyira abarinzi bahoraho b’amanywa na nijoro ku buvumo bwa Samatare mu rwego rwo gukumira ko hari undi muntu wagerageza kubwinjiramo kandi bitemewe.
Muhinda yongeyeho ati: “Rwose turasaba abantu kwirinda ibintu by’ubuvumo, gusenga ntabwo ari ukujya mu buvumo, Imana iri ahantu hose, umuntu wese ashobora no gusengera iwe mu rugo Imana yamwumva singombwa ko ajya ahantu hashobora kwangiza ubuzima bwe.”
Ubwanditsi: rwandatribune.com