Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, Umugabo yatawe muri yombi azira gukubita DASSO inyundo mu mutwe nyuma y’aho bari bagiye kumukangurira kujya kwikingiza kuko we n’umuryango we w’abantu 13 banze gufata urukingo rwa COVID-19.
Byabaye ku wa 25 Mutarama 2022, mu Mudugudu wa Mugusha mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari. Hashize iminsi inzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu zitangije ibikorwa byo kureba urugo ku rundi abaturage batarikingiza aho abasanzwe batarabikora bigishwa.
Ku wa Kabiri ubwo inzego z’ibanze zifatanyije na DASSO bajyaga gukangurira uyu muturage wo mu Murenge wa Gishari kwikingiza ngo basanze we n’abana be 12 n’umugore we batarikingiza kubera imyemerere y’idini ritazwi basengeramo ribarizwa mu Karere ka Gicumbi ari naho bajya gusengera.
Bakigera muri uru rugo ngo batangiye kwigabanya abana bakuru buri wese atangira kubaganiriza no kubereka ibyiza byo kwikingiza birangira se azanye inyundo ayikubita DASSO mu mutwe aramukomeretsa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin, yatangaje ko ibi byabaye ariko ngo uyu muturage yakomerekeje DASSO mu buryo bworoheje.
Yagize ati “Ni byo inzego z’umutekano n’iz’ibanze bagiye mu gukurikirana, tugenda urugo ku rundi ko abantu bose bikingije, dusanga uwo mugabo iwe ntibarikingiza mu gihe bari kuganiriza umwana we ku ruhande, ava mu rugo afite inyundo akubita DASSO mu mutwe inyuma, hakurikiyeho guhita afatwa ndetse n’umwana we n’umugore we bahise bafata isuka n’ibiti bagaragaza ko badashaka kwikingiza.”
Yavuze ko nyuma bafashwe bamburwa ibyuma n’ibiti bari bafashe, uwo mugabo ahita ashyikirizwa RIB. Ku kijyanye n’ubuzima bwa DASSO yavuze ko ameze neza kuko yakomerekejwe bidakanganye.
Ati “Uwo muryango wose ufite abana bagera kuri 12 nta n’umwe urikingiza, nta nubwo basengera muri Rwamagana ahubwo bajya gusengera i Gicumbi. Ni abantu batajya bafata indangamuntu, ntibishyura mituweli. Mbese ni abantu batemera gahunda za Leta, gusa turi kubaganiriza kugira ngo turebe icyo bitanga.”
Yavuze ko kuva ejo umugore n’abana babarekuye bahise bikingirana mu nzu na n’ubu ngo bakaba badashaka gusohoka ahamya ko bari gukoresha abaturanyi n’inshuti zabo kugira ngo babaganirize babumvishe ibyiza byo kwikingiza no kubahiriza gahunda nziza za Leta.
Ati “Ubutumwa twatanga kuri ubu ni uko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko urukingo ari urubafasha kwirinda COVID-19 ntibakarindire ko ubuyobozi buza kubigisha mu ngo zabo.”
Intara y’Iburasirazuba iheruka gutangaza ko hari abaturage barenga 115 bagiye bafatwa bashaka guhunga urukingo rwa COVID-19, kuri ubu hakaba hari kwifashishwa abayobozi b’amadini n’amatorero mu kwigisha abanga kwikingiza bavuga ko inkingo ari iza shitani.
UWINEZA Adeline