Iradukunda Cyinthia ni umwana w’imyaka 17 utuye mu murenge wa Musha akagari ka Kagarama umudugudu wa Kiruhura , arashinja ise umubyara Nsanzintwali Samson ubugome bw’indengakamere yamukoreye nyuma y’uko uyu se arangije igifungo yari yarakatiwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi , aho yahawe ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu y’amanyarwanda ayahawe n’uwamusambanije kuva afite imyaka 14 akageza kuri cumi n’itanu akaza kumubyaza umwana w’umuhungu.
Kuri ubu Iradukunda Cynthia akaba afite imyaka 17 ise umubyara akaba yaramwandikishije mu irangamimerere ry’umurenge wa Musha wo mu karere ka Rwamagana intara y’Iburasirazuba ko afite imyaka mirongo itatu n’itanu bigatuma adahabwa ubutabera ubu akaba ari kugorwa no kurera Umwana ahetse w’umuhungu mu buzima bw’ihurizo dore ko avuga ko kubona ibimutunga bitamworohera akabura n’aho ahengeka umusaya kuko ngo yibera mu bikoni aho bwije, kuri ubu uyu mwana akaba atunzwe no gusabiriza umuhisi n’umugenzi mu mujyi wa Rwamagana kugirango abone ibimutunga n’uwo ahetse w’imyaka ibiri.
Iradukunda Cynthia yemeza neza ko yavutse uyu ise Nsanzintwali Samson afunzwe, ibi bikaba binemezwa n’abaturage bo mu kagari ka Kagarama bazi ivuka rye ari naho abarizwa.
Iradukunda Cynthia akomeza avugako se umubyara amaze gufungurwa yasanze yujuje imyaka irindwi aribwo yarageze igihe cyo gutangira amashuri abanza , ubwo umubyeyi we yatangiye kujya amutoteza amukubita ndetse no kumuhuma ku bibambasi kugeza ubwo yafashe inzira aramuhunga yerekeza mu rugo rw’umuturanyi wabo Ngabonziza wengaga imisururu ariho yahuriye n’inzira y’umusaraba , irimo gukoreshwa imirimo ivunanye , kutiga , gufatwa ku ngufu no gusambanywa na Ngabonziza no kubyazwa akiri muto , dore ko kuri ubu Cynthia afite imyaka 17 akaba afite umwana w’umuhungu yabyaranye na Ngabonziza w’imyaka ibiri n’igice.
Iradukunda Cynthia aragira ati ” Njya numva bavuga ko navutse papa ari muri gereza , mfite imyaka itatu mama yarapfuye , ngize imyaka 7 papa yavuye muri gereza ntiyantangiza ishuri akajya antoteza akankubita kandi akampuma ku bibambasi , naje kumuhunga mfite imyaka 8 njya kwa Ngabonziza ariho nahuriye n’ibibazo kuko mfite imyaka 14 yatangiye kujya amfata ku ngufu akansambanya akampa ibihembo by’umusururu ngo simbivuge. Nyuma yaje kuntera inda nujuje imyaka 15 umugore we na mushikiwe bankodeshereza inzu banga kuyishyura none simfite aho mba ndara aho bwije n’umwana wanjye…”
Yakomeje asaba umukuru w’igihugu kumurenganura , ati “Mba numva mubonye namubwira akababaro kanjye akandenganura akampa ubutabera , ikindi namusaba aho gutura n’ibintunga n’umwana wanjye.”
Iradukunda Cynthia avugako atari ubwambere ahemukiwe na se umubyara , kuko ubwo yarageze igihe cyo gutangira amashuri abanza uyu mubyeyi gito ubwo yarangizaga umunyururu ku byaha yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo bavuga ko uyu Cynthia yavutse ubwo uyu mugabo yarari gukora ibihano muri gereza ariho uyu mwana ahera avugako n’ubwo yamuhemukiye atyo bishoboka ko yaba atari se umubyara dore ko nyina umubyara yapfuye ubwo uyu mwana yarafite imyaka itatu.
Iradukunda Cynthia aratabaza umukuru w’igihugu Paul Kagame ko yamurenganura kuko ikibazo cye cy’imyaka yongerewe cyatumye abura uburenganzira bwe bwose hamwe n’ubutabera.
Ikibazo abayobozi barakizi
Aragira ati ” Nagiye ku murenge mbonana na gitifu Muhoza w’umurenge wa Musha sinzi ukuntu babigenje iyo ngiyeyo aranyiyama akanyirukana ngo ningende mba mbeshya ngo ndi mukuru , ngo mfite mirongo itatu n’itanu kandi njyewe mbona mfite cumi ni irindwi , mba mbona mpuye n’umukuru w’igihugu Paul Kagame nabimubwira akandenganura nkabona ubutabera .Umwana yanditse ku murenge kuri Ngabonziza twabyaranye , ariko iyo ngiye ku musaba inumero ze z’indangamuntu arazinyima ngo nshaka kumufungisha.
Mba numva perezida Kagame mubonye nabimubwira ko nta hantu mfite ho kuba n’ibyo kurya mfite, mbonye inzu yanampahiye n’umwana wanjye natuza kuko inzara iranyishe mfanye n’umwana wanjye twese dupfanye turi abana nta kizere mfite kuko narababaye bikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne yemeza ko ikibazo cy’uyu mwana akizi, ndetse nawe avuga ko abeshya afite imyaka 35 kandi ko akarere ka Rwamagana kamukodeshereza inzu . Twaje gusura aho umwana aba dusanga amakuru ubuyobozi bw’akarere butanga ari ikinyoma kuko uyu mwana arara aho ageze nyuma yo kwirukanwa na Nyiramanwa Beatrice wari umucumbikiye.
Visi Meya yagize ati “Iradukunda Cynthia ntafite imyaka 17 twabikuye ku cyangombwa cye cya mituweli yashakiwe inzu yanze kuyibamo ubu arazerera , ntabwo yatewe inda ari mineri twabikuye ku cyangombwa cye cya mituweli de santé , ahantu ari umurenge urahamwishyurira bamushyira ahantu akahimuka ibikoresho ahawe akabigurisha agasubira ku muhanda “
Abaturage bakaba n’abaturanyi b’umwana Iradukunda Cynthia biyemeje kugaragaza ukuri bababajwe n’imyaka yongerewe n’uko uwamusambanyije ariwe Ngabonziza yirirwa yidegembya mu mitungo afite n’umugore we Niyonsaba Divine dore ko uyu mugore ariwe ugaragara mu masezerano yo gukodeshereza uyu mwana inzu ariyo yanakozwe bwa mbere ubwo yavanywaga mu rugo rwabo ajyanywa gukodeshereza mu mwaka w’2021 kwa Nyirabuseruka Christine aho bagiranye amasezerano ntibanayubahiriza bituma Cynthia yangarara.
Nyirabuseruka Christine ni umubyeyi utuye mu murenge wa Musha yagize ati” Iradukunda Cynthia ndamuzi turaturanye yagiye kwa Ngabonziza afite imyaka umunani ahunze ise warufunguwe twibaza nuko yaba atari nase kuko uyu mwana yavutse uwo mugabo afungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi niba rero barajyaga baza bakanabyara byatubereye urujijo kuko ibyo yakoreye umwana we byatumye twumirwa”
Iradukunda Cynthia yageze kwa Ngabonziza afite imyaka umunani akajya abavomera amazi kuko bengaga umusururu , twatangajwe no kubona ku myaka 14 atwite tubona arabyaye , byaratubabaje ukuntu yongerewe imyaka kuri ubu akaba adafite ibimutunga ,ntaho kuba afite kandi akaba agowe n’umwana ahetse mu by’ukuri nawe ari undi, turasaba ko yarengenurwa n’inzego ziri hejuru y’izi zituyobora kuko zamunzwe na Ruswa.”
Nyinawuntu Domina iri Zina ryarahinduwe kubw’umutekano we yunzemo ati” Ibyo Cynthia yakorewe n’ubu byaratuyobeye umuyobozi muzima yandika mu irangamimerere umuntu atabona Cynthia ntiyamenye uko yanditswe , ruswa y’ibihumbi 15 itume umubyeyi yihakana Umwana !? Ese Ngabonziza we kuki buri gihe afungwa kuri mpamvu z’ iki kibazo agafungurwa nuko ashyiramo amafaranga menshi dore ko ayafite kandi yakagombye gufasha mu gukemura ibibazo yikururiye kandi yiteje.”
Abatangabuhamya ba Iradukunda Cynthia bifuza ko igihe yaba ahawe ubutabera urubanza rwazaburanishwa mu ruhame bikabera abandi biratana amafaranga isomo bagacika ku muco mubi wo gusambanya abana no kubahohotera
Iradukunda Cynthia , umwana wasambanyijwe akabyarira imburagihe kuri ubu imyaka yongerewe , bikekwako ise umubyara yahawe ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu(15,000 frw) n’uwamusambanyije akamutera inda bikaba bikekwako ariyo mpamvu yemeye guhimba imyaka y’uyu mwaka akayigira 35 aho kuba 17 nkuko abaturanyi be babivuga.
Twiseguye kubw’amafoto twakoresheje adahishe isura y’aba bana kuko ari ubuvugizi no gufasha abasomyi kumva neza igisobanuro cy’inkuru.
Yanditswe na Alice Ingabire Rugira