Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyepfo rwari rumaze iminsi itanu mu mahugurwa yaberaga mu Karere ka Rwamagana, ruvuga ko rutahanye ingamba nshya zirimo kurwanya ibiyobyabwenge no guhangana n’abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.
Uru rubyiruko rwasoje aya mahugurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, aho rwahugurirwaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Marie Claire Mukansanga wari uhagarariye Urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’Amajyepfo mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa biteguye gushyira ibyo bize mu bikorwa no kwesa imihigo basinye.
Yagize ati “Nyuma y’aya mahugurwa tuzakora ibishoboka byose twese imihigo twiyemeje harimo kurwanya abantu bakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha mu rubyiruko, gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gukoresha amahirwe aboneka tukayabyaza umusaruro, guharanira ko abana bataye ishuri barisubiramo no gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’izibanze mu guharanira umutekano n’iterambere rirambye.”
Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’uru rubyiruko rugera kuri 306, wayobowe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa, IGP Munyuza yasabye uru rubyiruko kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ituze n’umutekano w’abanyarwanda.
Yagize ati “Twese tuzi uruhare rw’umutekano mu buzima bw’abaturage, imibereho myiza n’iterambere haba mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu gihugu cyose muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Kugira uruhare mu mutekano n’iterambere by’igihugu bisaba gukoresha imbaraga nyinshi n’ubwitange mu kurwanya ibyaha birimo; ubucuruzi bwa magendu budindiza iterambere, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, kwangiza ibidukikije, ruswa n’ibindi bitandukanye. Ni nayo mpamvu Polisi yashyizeho uburyo bwo gukorana n’abaturage barimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo guhashya ibyaha muri sosiyete, ari nayo mpamvu mwaje hano kugira ngo mwongere ubumenyi.”
IGP Munyuza, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kurangwa n’indangagaciro, kubaka icyizere no kugira uruhare mu gucyemura ibibazo by’abaturage.
Ati “Muri abavuga rikumvikana aho mutuye kuko murajijutse, ntimugomba gusinzira no kuba abanebwe, ahubwo mukwiye kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi mukazirikana kujya mwubahiriza gihe.”
Yabasabye kandi gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze kandi bakajya batanga amakuru ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko kigakumirwa kitarahungabanya umutekano.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na we wari witabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa ari uburyo bwiza ku rubyiruko kugira ngo bumve neza uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha no guteza imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Muri aya mahugurwa abayitabiriye bize ibintu bitandukanye kandi bigishijwe n’abayobozi muri Leta ndetse n’abo mu nzego z’umutekano, ibi byatumye bamenya byinshi by’umwihariko uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha hagamijwe kugira umuryango utekanye no gutura mu Rwanda twifuza.”
Guverineri Kayitesi, yashimiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Polisi y’u Rwanda, ku ruhare rwabo mu gutuma aya mahugurwa ategurwa kandi akagenda neza.
RWANDATRIBUNE.COM