Abaturage b’akarere ka Rwamagana bafite abana batewe inda mu gihe cya “Guma mu rugo” baratangaza ko iki kibazo kibakomereye aho aba bana bacikijemo amashuri abandi bakubaka ingo imburagihe, bakaba basaba ko aba bana bahabwa ubutabera kuko izi nda batewe zishobora kuzatuma babaho mu buzima bugoye kubwo kuva mu murongo w’ishuri bagenerwa n’igihugu.
Ndayambaje Ernest atuye mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro yagize ati “Hari ikibazo cy’abana batewe inda zitifujwe umukobwa wanjye yarageze mu mwaka wa kabiri mu yisumbuye mu byukuri yarishyingiye ariko imibereho afite n’ubundi ni ntayo kuko byakozwe n’iwabo w’uwamuteye iyo nda kugirango ibimenyetso bisibangane cyangwa ducururuke kandi ikibabaje nuko nageza ku myaka y’ubukure bazamungarurira afite abana murerane n’abuzukuru kandi nanjye ntako meze iki kibazo gikurikiranwe bitabaye ibyo abangavu baradushiraho.”
Niyonsaba Chantal nawe atuye mu karere ka Rwamagana yunzemo ati”Ikibazo cy’abangavu baterwa inda kiraduhangayikishije uwanjye arakuriwe arenda kubyara yayitewe n’umufundi yaratorotse ntituzi niyo yagiye ubwo ni ibibazo uwo twashakanye ampoza ku nkeke ngo ni uburangare bwanjye bwatumye asama , izi nda zitifujwe zizana amakimbirane mu miryango icyo nasaba nuko abana bacu bahabwa ubutabera kuko birakabije “.
Iki kibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe twifuje kumenya impamvu ibitera ababyeyi bavuga ko abana baba bifuza ibyo ababyeyi babo baba badafite bigatuma bagwa mu bishuko
Iyaremye Dennis atuye mu karere ka Rwamagana yagize ati “Ujya kubona ukabona umwana afite telefone ihenze imyambaro y’ibiciro n’ibindi byose bituma abana bagwa mu bishuko kuko babonana bagenzi babo wenda bo bishoboye bakifuza kumera nkabo, ntituzi ibyo twakora kugira ngo abari bacu biyakire, iyo umushuka amaze kugera ku cyo ashaka birangira amutaye yewe anamusigiye iyo nda n’ubwo burwayi ababyeyi n’ababarera bakahagokera. “
Singirankabo Louis atuye mu murenge wa kigabiro yungamo ati “Leta ni ihane yihanukiriye abatesha agaciro abangavu bakabasambanya babashukashukishije utuntu duto, erega ni abana hari ababikora bagacika bigahera aho, ariko asiga umutungo ujye ukorwaho ufashe wa mwana nuwo abyaye nibinaba ngombwa bamutereze cyamunara, mbona iki gitekerezo gikorewe ubugororangingo byafasha kandi ababyeyi nabo nibatinyuke bagaragaze ababangiriza abana bave ku muco mubi wo guhishira.”
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana kuri iki kibazo ntibyadukundira kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru icyakora nibidukundira turabitangaza mu makuru ataha.
Leta y’u Rwanda ishyize imbere guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe, Abanyarwanda bose bakaba basabwa ubufatanye mu guca uyu muco mubi wo gusambanya abana kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo no kuba bahatakariza ubuzima.
Aliciah Ingabire Khabibi