Muhongerwa Jessica na bagenzi be batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rwimbogo baravuga ko bashima Leta y’ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame yabafashije kubona aho kuba nyuma yo kumara igihe kirekire mu ikode aho basohorwaga mu mazu kubera kubura amafaranga yo kwishyura inzu bigatuma bagira imibereho mibi, ariko kuri ubu bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse.
Muhongerwa Jessica yagize ati ” Nabayeho nkodesha gushaka ibintunga n’abana mu bupangayi no kubona amafaranga y’ishuri yabo byari bigoye cyane, nasohorwaga mu nzu cyangwa naba nabonye ayo kwishyura ikode ibintunga bikabura, ubu bampaye inzu n’aho guhinga ubuzima bumpindukira bwiza. Narahageze ndishima kuko ubu ndahinga nkashakisha ibitunga umuryango nkataha mu nzu yanjye ubu ndatekanye nkaba mbishimira umukuru w’igihugu Paul Kagame wadutekerejeho natwe ubu tukaba dutuye.”
Rurengangabo Valens nawe atuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rwimbogo nawe yunzemo ati “Kubona inzu yo kubamo byaramfashije cyane, ubuzima bwari bugoye kubera ikode ry’inzu twasabwaga buri kwezi ntaho dukura, hari impinduka nagize n’umuryango wanjye umugore n’abana turatekanye nubwo dukomeza dushakisha imibereho ariko byibuze nta mihangayiko dufite no kubunza imitima ko hari uwadusohora mu nzu twabuze amafaranga yo kuyishyura, nkaba nshima Perezida wa Repubulika wadutuje aheza bikaba bidufasha kugera ku iterambere rirambye. “
Gusa nubwo bashima barasaba ko ibibazo bibugarijwe birimo kwegerezwa ibikorwa remezo byakemurwa bikabafasha mu mibereho ya buri munsi
Mukotanyi Jean Pierre atuye mu mudugudu wa Rwimbogo umurenge wa Nyakariro yagize ati “Twahawe amazu yo guturamo yego turayishimira tubikuye ku mutima ariko dufite ibibazo twifuza ko inzego zibishinzwe zadufasha bigashakirwa umuti, muri byo harimo nko kuba nta muriro w’amashanyarazi dufite turi mu mwijima kandi n’imirasire twahawe yarapfuye, ikindi tubangamiwe no kutagira amazi meza kuko dukoresha ay’imvura aturuka mu bigega.”
Mu bindi abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko bakigowe no kubona ibibatunga kuko bari mu cyaro bakaba nta masambu bahafite bakaba bifuza ko bahabwa ubutaka bagafashwa no kwegerezwa ibigo by’imyuga kugirango biyungure ubumenyi bibafashe mu gushakisha imibereho no kurushaho gufatanya n’abandi mu iterambere rirambye.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Rwimbogo uherereye mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyakariro, abawutuye bavuga ko bashima ko bahawe amazu bagakira ikibazo cy’ubupangayi cyari kibugarije kuko basohorwaga mu mazu buri munsi bikabangamira iterambere ryabo.
Alice Ingabire