Mu gihe mu Rwanda hakunze kugaragara ibibazo by’Abaturage bitandukanye birimo imanza, amakimbirane mu miryango, akarengane, ihohoterwa n’ibindi bidakemukira ku gihe, imiryango itegamiye kuri Leta iratangaza ko igiye kurushaho gufatanya n’Inzego za Leta kugira ngo ibi bibazo bijye bikemuka buva bidatinze mu nkiko.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana hamwe n’Imiryango itegamiye kuri Leta ikorere muri ako karere, aho bareberaga hamwe uburyo habaho ubufatanye kugira ngo ibibazo by’abaturage bijye birangira vuba.
Ni inama yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) mu magambo ahinnye, uyu muryango ukaba warateguye iyi nama mu rwego rwo kurebera hamwe uko imiryango itegamiye kuri Leta yarushaho gukorana n’ubuyobozi bw’aka Karere mu gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane ibijyanye n’ubutabera.
Aganira n’Itangazamakuru, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu Madamu Umutoni Jeanne yavuze ko bishimira imikoranire y’Akarere na IMRO cyane iki gikorwa cyo guhuza abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta hagamijwe kugira ngo babongerere ubushobozi mu gukemura bimwe mu bibazo by’Abaturage, kuko bigiye gutuma bashyira imbaraga mu kubikemura dore ko bimwe babizi nk’ibijyanye n’ihohoterwa n’imanza zitarangizwa.
Mwananawe Aimable, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu w’Umuryango Ihorere Munyarwanda we yavuze ko bateguye iyi nama mu rwego rwo kurebera hamwe uko imiryango itegamiye kuri Leta yafatanya n’Inzego za Leta mu gukemura ibibazo by’abaturage, kuri ubu bakaba bari muri gahunda yibanda cyane cyane ku bibazo bijyanye n’ubutabera.
Bamwe mu bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bavuye ko bakorana neza n’Inzego za Leta mu gukemura ibibazo by’abaturage muri gahunda ya Politiki ya Leta yo guteza imbere abaturage no kubakemurira ibibazo, ariko bongeraho ko iyi nama bagiye kujya bicara n’Akarere bakamenya ibibazo bihari bakabihuza bashakisha uburyo bwo kubikemura.
Mukiga Victor Perezida w’Imiryango itegamiye kuri Leta mu karere ka Rwamagana yagize Ati: “Nyuma y’iyi nama twabonye uburyo tugiye kuzajya tujyana ibibazo by’abaturage dufatanye n’Inzego za Leta kugira ngo tubikemure.”
Umushinga wa Ihorere Munyarwanda kuri ubu ukorera mu turere 11 mu gihugu harimo n’Aka Rwamagana, biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi 2 ikazasozwa kuri uyu wa gatanu tariki 10 Nyakanga 2020. Abayitabiriye bazunguka uburyo bw’imikoranire mu gukemura ibibazo by’abaturage.
NYUZAHAYO Norbert