Ku nshuro ya munani u Bufaransa buburanishije kuri genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 umunyarwanda witwa Eugene Rwamucyo wari wasabiwe n’ubushinjacyaha bwo muri iki gihugu igifungo cy’imyaka 30 ubu yakatiwe imyaka 27.
Ku wa Gatatu, itariki 30 Ukwakira 2024
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakoreye Abatutsi .
Ni mu isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abantu benshi. Abaje gushyigikira uregwa, bagaragaje uburakari rurangiye, n’abaje gushyigikira abamureze bagaragaje ibyishimo. Polisi yagiye hagati yabo ngo hatabaho gushyamirana.
Uru ni urubanza rwa munani u Bufaransa buburanishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda yiciwemo abasaga miliyoni.
Eugene Rwamucyo w’imyaka 65, wahoze ari muganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB), yahamijwe ibyaha birimo ubufatanyacyaha cya Jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.
Rwamucyo wkatiwe igifungo cy’imyaka 27, yari yasabiwe n’ubushinjscysha bw’u Bufaransa igifungo cy’imyka 30.
Iradukunda Laetitia
Rwandatribune.com