Aba ba General 12 barimo Gen James KABAREBE, ufite ibigwi bidasanzwe mu ngabo z’u Rwanda akaba n’umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu by’umutekano, akaba yanarabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagiye muzabukuru.
Byatangajwe mu itangazo rigenewe Abanyamakuru kuri uyu wa 30 Kanama 2023, rivuga ko abasirikare batandukanye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo General James Kabarebe na Gen Fred Ibingira.
Igisirikare cy’u Rwanda, RDF kivuga ko Perezida Paul Kagame yemeje uku kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare bafite ipeti rya General.
Gen Fred IBINGIRA wabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, akanakora indi mirimo inyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, na we yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Lt. Gen Charles KAYONGA na we yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, anaba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa. (Alprazolam)
Lt Gen FRANK MUSHYO KAMANZI na we yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, arazwi mu butumwa bw’amahoro.
Abandi ba General bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni Maj Gen Martin NZARAMBA, Maj Gen ERIC MUROKORE, Maj Gen Augustin TURAGARA, Maj Gen Charles KARAMBA uyu aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, akaba yaranabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, na Maj Gen Albert MURASIRA uyu yari Minisitiri w’Ingabo, aherutse kugirwa Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA.
Hari n’abafite ipeti rya Brigadier General, ari bo Brig Gen Chris MURARI, Brig Gen Didace NDAHIRO na Brig Gen Emmanuel NDAHIRO.
Urutonde rw’abagiye kujya mu kirihuko cy’izabukuru murarusanga muri iryo tangazo rikuriira:
Uwineza Adeline