Abasirikare bakuru 20 bo mu ngabo z’Urwanda basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yabateguriraga kuba indorerezi za gisirikare mu muryango w’abibumbye.
Ni amahugurwa yaberaga mu kigo Rwanda Peace Academy mu karere ka Musanze ,indorerezi Za gisiikare muri Loni ziba zifite mu nshingano kugenzura ko amasezerano yo guhagararira imirwano yubahirizwa kimwe n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ahakorerwa ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Aya mahugurwa yasojwe kuwa gatanu tariki ya 19 ugushyingo 2021,yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatoza mu bya gisirikare b’izindi ndorerezi z’Umuryango w’abibumbye zikunze gukenerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.
Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’abongereza British Peace Support Team Afica BPST-A, Atangwa n’inzobere zaturutse mu bihugu bya Nigeria, u Budage, Bresil na uguay
Abasirikare bakuru 20 muri RDF kuva ku bafite ipeti “capitain kugeza kubafite irya Lieutenant Colonel nibo bitabiriye ariya mahugurwa, umuyobozi w’ikigo Rwanda Peace Academy,RTD Col Jill Rutaremara ,yavuze ko hatanzwe amahugurwa kugira ngo bongerere ubushobozi Abasirikale mu gukemura ibibazo, Yunzemo kandi ko aya mahugurwa atazagirira akamaro abanyarwanda gusa ahubwo azatanga umusanzu hirya no hino ku isi.
Uwineza Adeline