Ikigo cy’ubuvuzi bwa cancer bwisumbuyeho mu Rwanda cyatangijwe uyu munsi mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Umwihariko w’iki kigo ni ukuvura cancer mu buryo bwo gushishiririza uturemangingo twayo hifashishijwe imirasire, buzwi nka “radiation therapy” (bwitwa kandi radiotherapy).
Nibwo bwa mbere ubu buvuzi bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda niwe wafunguye iki kigo, byakozwe kandi kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana indwara ya cancer.
Imashini ebyiri zikora ubu buvuzi ziri muri iki kigo zifite ubushobozi bwo kuvura abantu hagati ya 80 na 150 ku munsi nk’uko minisiteri y’ubuzima ibivuga.
Muganga mukuru w’ibitaro i Kanombe Capt. Dr Felix Sinzabakira yabwiye BBC ko ubundi buvuzi bwa cancer bwatangirwaga mu Rwanda ari ubukoresha imiti buzwi nka ‘chemotherapy’ butangirwa ku bitaro bya Butaro mu majyaruguru y’u Rwanda.
Dr Sinzabakira ati: “chemotherapy abarwayi bayibonera i Butaro ku buntu, ubu turuzuzanya, abarwayi bakeneye radiotherapy barabatwoherereza, abakeneye ‘chemotherapy’ natwe tukabohereza i Butaro.
“Abakeneraga ‘radiotherapy’ bajyaga kuyishaka hanze y’u Rwanda, ubu rero bose baraza hano iwacu”.
Iki kigo kizajya cyakira abarwayi bakoresha n’uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka ‘Mutuelle de sante’ busanzwe bukoreshwa n’abaturage benshi mu Rwanda badafite ubwisingizi bwite.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko iyi ari inkuru nziza ku bantu bajyaga mu mahanga gushaka serivisi za radiotherapy, ubuvuzi bwashoborwaga na 10% by’ababukeneye mu Rwanda.
BBC yatangaje ko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi, rivuga ko Cancer iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zica benshi ku isi, mu 2018, cancer yishe abantu miliyoni 9,8.
OMS ivuga ko hafi 70% y’abicwa na cancer ari abo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.
HABUMUGISHA Faradji