Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyapfo Theo Ngwabigje Kasi yatangaje ko umupaka wa Rusizi(Ruzizi) ya mbere uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo guhera kuwa 30 Kamena 2021 uzongera gufungwa.
Guverineri Ngwabigje yavuze ko impamvu nyamukuru uyu mupaka ugiye kuba ufunze ari ukubera isanwa ry’umuhanda Mulamba- Ruzizi. Uyu muhanda uzatangira gusanwa mu ntaringiro z’ukwezi kwa Nyakanga 2021.
Nkuko itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Ngwabidje , rivuga ko abakoreshaga uyu mupaka bazaba bifashisha umupaka wa Rusizi ya Kabiri. Yagize ati” Ubuyobozi bw’Intara buramenyasha abaturage ba Kivu y’Amajyepfo n’uduce bahana imbibi ko bitewe n’isanwa ry’umuhanda , umupaka wa Ruzizi ya 1 ugomba gufungwa kuva tariki ya 30 z’ukwezi kwa gatandatu. Tuributsa abakoresha uyu mupaka ko bagomba kuba bakoresha umupaka wa Rusizi( Ruzizi) ya 2.
Igikorwa cyo gusana umuhanda Mulamba- Ruzizi giteganjwe mu minsi 45 iri imbere , aho biteganijwe ko kizatwara 3 500,000 z’amadorari ya Amaerika.