Inama yaberaga mu Karere ka Rusizi yahuzaga abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba k’uruhande rw’uRwanda n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo k’uruhande rwa DR Congo yarangiye hashizweho Komisiyo ihuriweho ishinzwe gukemura ibibazo by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri ibi bihe bya Covid-19.
Iyi nama yatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 10 Gicurasi 2021 aho yahuzaga Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo Theo Ngwabije Kasi na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Habitegeko Francois.
Iyi nama ibaye mugihe abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bamaze igihe bagaragaza ingorane bahura nazo , aho bavuga ko babangamiwe cyane n’amafaranga bacibwa kugirango babone uburenganzira bwo kwambutsa ibicuruzwa byabo k’uruhande rwa buri gihugu ,hakiyongeraho ikurwaho ry’uburyo bwahozeho bwo gukoresha Jeto wambuka umupaka bwatewe na Covid-19.
Ku ruhande rw’ uRwanda abakora ubwo bucuruzi bavuga ko kugirango wambutse ibicuruzwa byawe ubijyana muri RD Congo usabwa kugura Viza, ibintu bavuga ko bibahenda cyane, maze basaba ko ubwo buryo bushya bwakurwaho hagasubizwaho ubwari busanzwe aribwo gukoresha Jeto.
Mukashema Clementine umwe mu bakora ubwo bucuruzi utuye mu Karere ka Rusizi yabwiye Rwandatribune ati :” Mwadukorera ubuvugizi kugirango iyo Viza ikurweho natwe tubone uko twambuka dukoresheje ama Jeto[agapapuro kemerera umugenzi gutambuka mu gihe gito gatangwa na Gasutamo] kuko twagendaga Mbere. “
Ku ruhande rw’abakongomani bakora ubwo bucuruzi nabo bagaragaza ko babangamiwe n’ubwo buryo bushya bakanongeraho ko hari bimwe mu bicuruzwa byabo bitemerwa kwambuka nyuma yo kubwira ko bitemewe mu Rwanda.
Nyuma yo gusuzuma ibi bibazo, ba Guverineri b’Intara zombi bemeje ko bagiye gushiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi izajya isuzuma umunsi ku ku munsi ibibazo abacuruzi bahura nabyo bigahita bishakirwa umuti.
Ku kijyanye n’ikiguzi cya Viza gicibwa abaturage bambukiranya uwo mupaka , ba Guverineri ku mpande zombi bavuze ko abafite ibikorwa by’ubucuruzi bakorera muri buri gihugu aribo bagomba kwishyura iyo Viza, naho abacuruzi bato bato bakora bataha icyo kiguzi kikavanwaho.
Naho ku kijyanye no gusubizaho urujya n’uruza uko rwahoze mbere ya Covid-19 Theo Ngwabije Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yabwiye itangazamakuru ko ku ruhande rw’igihugu cye nta kibazo gihari imipaka ifunguye.
Yagize ati:” Twebwe ku ruhande rwacu twiteguye gutanga Jeto, ariko aho iwanyu mu Rwanda niho muvuga ko kubera Covid-19 iki atari igihe cyo Gukoresha Jeto ko abantu bagomba gukoresha za Pasiporo.”
Guverineri w’ntara y’Iburengerazuba Habitegeko François yavuze ko gusubizaho ubwo buryo bwahozeho bwari busanzwe bufasha abaturage kwambuka umupaka buzaganirwaho n’inzego nkuru z’Igihugu.
Ati:” Ibijyanye na Jeto ngirango n’ingamba Leta yashizeho kugirango igabanye umubare w’abantu bambuka umupaka mu rwego rwo kugababya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Gusa icyo kibazo bakitugejejeho twacyakiriye ariko natwe biradusaba kukigeza ku nzego zibishinzwe. Tubigiriwemo Inama na Minisiteri y’Ubuzima mugihe tuzabona ko ntakibazo iyo Jeto izasubiraho.”
Umwanzuro wo Gukoresha Pasiporo na Lesepase kugirango abaturage babashe kwambuka uyu mupaka wari wavuye mu nama y’abayobozi b’Intara zombi yabaye mu mpera z’umwaka wa 2020.
Nyuma y’iyi nama impande zombi zemeje ko zajya zihura nyuma y’amezi atandatu kugirango zisuzume ibibazo bitabashije gukemurwa n’iyo Komisiyo ihurihweho
Gusa abacuruzi bato bato bisanze batagishoboye kwambuka kuko ikiguzi cya bene izi mpapuro z’inzira basanze kiruta cyangwa se kingana n’igishoro cy’ubwo bucuruzi baba bakora.
Hategekimana Claude