Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru, iravuga ko udusozi tubiri twa Kanyesheja 1 na Kanyesheja 2 tutavugwaho rumwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, twaba turiho ingabo z’u Rwanda mu gihe bavuga ko ari utwa Congo.
Ibi babitangaje mu itangazo ryabo ryo kuri iki Cyumweru, itariki 15 Kanama, ryageze kuri 7sur7.Cd dukesha iyi nkuru, nyuma y’inama iyi sosiyete sivile yakoze kuwa Gatanu mu rwego rwo gusesengura ibimaze kugerwaho mu mezi atatu ashize intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zishyizwe mu bihe bidasanzwe byo kuyoborwa n’abasirikare.
Abagize iyi sosiyete sivile bavuga ko hari ibimaze kugerwaho byiza ariko hakiri n’imbogamizi zikigaragara nko kuba ingabo z’u Rwanda zigenzura udusozi twa Kanyesheja ya 1 na Kanyesheja ya 2 kandi ngo ari utwa Congo muri Teritwari ya Nyiragongo, mu gihe u Rwanda rwo rwakomeje kuvuga ko Kanyesheja ya 2 iri mu Rwanda.
Utu dusozi twombi twakunze guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ndetse mu 2014 twigeze kuberaho imirwano hagati y’abasirikare babyo.
Icyegeranyo cyakozwe n’itsinda ry’ingabo za EJVM zoherejwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR cyaje kugaragaza ko agasozi ka Kanyesheja II, bivugwa ko kari mu karere ka Rubavu kari ku butaka bwa Congo mu gihe hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana akagari ka Rusura umudugudu wa Cyamabuye bari bafite imirima kuri aka gasozi bakibaza icyagendeweho aka gasozi kitwa aka Congo.
Abaturage batandatu icyo gihe bari bafite imirima ku gasozi ka Kanyesheja2 baganiriye na Kigali Today ndetse bagaragaza ibyangombwa by’ubutaka bahafite, bavuga ko kuva na kera aka gasozi kahoze ari ako mu Rwanda ndetse gasanzwe gateweho ishyamba bitandukanye na Kanyesheja 1 ya Kongo isanzwe irinzwe n’ingabo za Congo ihanamye.
Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru, ivuga ko utu dusozi ari ingabo za Congo zakabaye ziducungiraho umutekano ku mupaka. Ambasaderi w’u Rwanda I Kinshasa, Vincent Karega, ariko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Kanama 2021, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko bimwe mu byo ibihugu byombi bifatanya harimo no gucunga umutekano ku mupaka.
Agasozi ka Kanyasheja II gakunze guteza amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRC gaherereye mu mudugudu wa Nyarubuye, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu”, nk’uko abayobozi b’u Rwanda babitangaza, mu gihe ku ruhande rwa Congo nabo bemeza ko gaherereye mu gace ka Kanyasheja, Gurupoma ya Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.