Kuri uyu wa 19 Mutarama 2022 ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti,ibiribwa n’inzoga(Rwanda FDA) cyahagaritse ibinyobwa birimo Flesh Tangawizi byavugwaga ko uyinyonye abyimba amatama n’ibirenge.
Nyuma y’inkuru zakomeje gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga,no ku maradiyo atandukanye,bigasubirwamo na Rwandatribune mu nkuru yatambutse kuwa 08 Mutarama uyu mwaka bavuga ko mu karere ka Gasabo bahangayikishijwe n’inzoga izwi ku izina rya Flesh Tangawizi,abantu banywa bakabyimba amatama n’amaguru, nyuma y’ibi byabaye, ejo kuwa 19 Mutarama 2022 nyuma y’amagenzura yakozwe Rwanda FDA yahagaritse burundu ku isoko inzoga zirimo iyi Flesh Tangawize ,Umuneza ,Somaho ,Bonne chance n’izindi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ,Rwanda FDA yatangaje ko izi nzoga zikuwe ku isoko , hashingiwe ku itangazo nomero DIS/2020 ryo kuwa 18/06/2020 ryo guhamagaza no guhagarika ikwirakwizwa no kunyobwa ku ikinyobwa kitwa FLESH TANGAWIZE cyanditse ho ( icyayi gikonje gishyushya umubiri ) ikaba ifunze mu icupa rya palasitike, n’andi matangazo yo guhagarika izindi nzoga zirimo ; K’bamba , Bonne chance , Merry cane ,Somaho n’Umuneza.
Hashingiwe kandi ku itegeko no 003/2018 ryo kuwa 09/02/2018 rishyiraho ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda ( Rwanda FDA) cyane cyane mungingo yaryo ya 08, igika cya 2 n’icya 13 n’ingingo ya 9; hashingiwe kandi kubugenzuzi bwakozwe na Rwanda FDA muturere dutandukanye, Rwanda FDA yasabye abafite inganda zikora izinzoga zavuzwe haruguru , abacuruza cyangwa abazikwirakwiza guhagarika ibyo bikorwa bakimara kubona iri tangazo.Abanyarwanda bose basabwe guhagarika kunywa izo nzoga kuko zitujuje ubuziranenge.
UMUHOZA Yves