Kuri uyu wa Mbere Joran Kallmyr minisitiri w’ubutabera ari nawe ushinzwe iby’impunzi mu gihugu cya Norvege yasuye inkambi y’agateganyo ya Gashora, icumbikiye impunzi n’abimukira 299 bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye. Igihugu cye kikaba giheruka kwemera kwakira impunzi 600 mu zaheze muri Libya harimo na bamwe mu bari hano i Gashora.
N’ubwo bari muri iyi nkambi y’agateganyo ya Gashora batunzwe n’imiryango mpuzamahanga nyuma y’akaga bahuye nako muri Libya bakazanwa mu Rwanda nk’abababaye kurusha abandi, nubwo bishimiye ko nta ngorane bafite ubu ariko u Rwanda sicyo gihugu bifuza kugumamo nk’uko babivuga ko ahubwo bifuza kujya I Burayi.
Hano izi mpunzi ziba zihugenza mu bikorwa bitandukanye nk’imikino, muzika n’ibindi, mu gihe zitegereje kumenya ejo hazaza h’ubuzima bwabo.
Muri izi mpunzi 299 ziri i Gashora zituruka mu bihugu nka Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani. Leta y’u Rwanda ikaba yarazakiriye mu gikorwa yise icy’ubutabazi kubera akaga izi mpunzi ziri guhurira nako mu ntambara iri muri Libya.
Nubwo gutura mu Rwanda uwabishaka yabyemererwa, muri bo nta urasaba uburenganzira bwo kuhatura.
Babiri mu mpunzi 299 bari i Gashora nibo basaba ko basubizwa iwabo muri Somalia. Mu bari mu Rwanda, babiri batunguye ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR basaba gusubira iwabo muri Somalia, hanyuma UNHCR ivuga ko ikigenzura niba nta kibazo bagira baramutse basubiye aho bahunze mbere yo kubasubizayo.
Ni inkuru nziza kuri izi mpunzi zivuga ko nubwo mu Rwanda zimerewe neza ariko atari cyo gihugu bifuza guturamo.
Umusore umwe muri izi mpunzi ati: “Ntabwo nshaka kuguma mu Rwanda kuko nshaka kujya mu kindi gihugu aho nakira ibibazo byo mu mutwe nahuye nabyo”.
Bwana Kallmyr avuga ko igihugu cye mbere yo kwakira izi mpunzi hari ibyo kizagenzura.
Ati: ” Tuzareba neza niba abagomba kuza ari impunzi koko atari abimukira b’impamvu z’ubukungu kuko n’ubundi abo ntibabona uburenganzira bwo kuguma iburayi, babagarura n’ubundi.
“Ni ingenzi rero kubabwira ko batagomba kujya muri Libya, niba bashaka ko ubusabe bw’ubuhungiro bwabo bwigwaho ahubwo baza mu Rwanda aho kujya muri Libya kuko batazagera iburayi muri buriya buryo”.
Olivier Kayumba Umunyamabanga muri Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ubutabazi avuga ko iki gikorwa cyo kujyana bamwe iburayi nacyo gishobora gufata ikindi gihe.
Mu nkambi ya Gashora ubu hamaze kugera impunzi 299 muri 500 u Rwanda rwemeye kwakira. Aba hakaba harimo impunzi ndetse n’abimukira bageze muri Libya bashaka gukomeza i Burayi, hanyuma babura amayira.
Uretse Norvege yemeye kwakira 600 barimo 450 bavuye muri Libya na 150 bo mu mpunzi z’Abanye-congo bari mu nkambi ya Gicumbi ndetse n’Abarundi, Canada yemeye kwakira 800 muri izi mpunzi ziri muri Libya, Ubufaransa bwemeye kwakira 200, Suède nayo yemeye kwakira umubare muto kuri izi mpunzi, ndetse hamaze kugenda barindwi buriye indege ku wa 9 Ukuboza 2019, ndetse hari n’abandi 30 bari mu myiteguro.
Ndacyayisenga Jerome