Umuyobozi w’urugaga rw’abaforomo n’abaforomokazi mu Rwanda, Andre Gitembagara, avuga ko u Rwanda rutaragira icyo rukora ku bibazo bagite bijyanye n’umushahara muke, gukora amasaha y’ikirenga batahemberwa no kuba aribake bigatuma bavunika cyane.
Yagize ati ‘’abaforomokazi n’ ababyaza bo mu Rwanda, bugarijwe n’ibibazo byinshibirimo umushahara muke, kuba ari bake bigatuma bavunika cyane, gukora amasaha y’ikirenga ntibayahemberwe n’ibindi byinshi, ngo ibi ikaba bigiye gutuma bagiye kuzajya bajya gushakira akazi mu bihugu byo hanze byateye imbere.
Yanongeyeho kandi ko, hari sosiyete zo mu bihugu bikize zigera mu Rwanda. gushaka abaforomo n’ababyaza ngo bajye guhabwa akazi mu bindi bihugu ariko u Rwanda rukanga kubatanga. Ariko ko binashoboka ko bashobora kuvugisha umuntu ku giti cye bakaba bamutwara, ngo kuko bamaze kunanirwa.
Yakomeje avuga ko ‘’kubatwara byo birahari ndetse mu Rwanda ho ni uko hakiri kwifata cyane ari ko mu bindi bihugu abaforomo n’ababyaza baragenda bagahera, mu rwego rwo gushaka imibereho. Mu minsi ishize sosiyete zo mu bwongereza na Canada baje ku babatwara abantu ntibyakunda, ariko ntibivuze ko baramutse baganirije umuntu ku giti cye ko hari ubwo bashobora ku mutwara”
Muri Kanama 2023, umujyanama mukuru wa Minisitiri w’ubuzima, Dr Theophile Dushimimana,yavuze ko iki kibazo cy’ababyaza bake kigiye gukemuka.
Aho yagize ati ’’dufite ababyaza bake k’uburyo bukabije mu gihugu, imibare y’abavura ni mike ugereranije n’ukuntu abaturage bitabira serivise ,iyo dukoze isesengura dusanga dufite icyuho gikomeye’’.
Abayobozi muri Minisiteri bamaze iminsi biga kuri iki kibazo ,aho bagiye kuzamura imibare y’abaganga ,abaforomo, ababyaza,ndetse n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.
Niyonkuru Florentine