U Rwanda rwatangaje ko inama yagombaga guhuza aba Minisitiri b’u Rwanda n’u Bubiligi yagombaga kubera I New York mu Nteko rusange yUmuryango wAbibumbye itakibaye , nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wungirije wu Bubirigi avuze ko Rusesabagina atahawe ubutabera.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y u Rwanda yagize icyo ivuga ku byatangajwe n’aba Minisitiri babiri bu Bubiligi aribo Minisitiri w’Intebe wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga aho bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25.
Aba baminisitiri bakomeye muri kiriya Gihugu gisanzwe gifitiwe Ubwenegihugu bwa kabiri na Rusesabagina, banenze imikirize ya ruriya rubanza rwaburanishijwe n’urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, bavuze ko Rusesabagina Paul atahawe ubutabera buboneye ngo kuko ihame ryo kugirwa umwere mu gihe atahamwa n’icyaha ritigeze rihabwa agaciro ndetse ko atabonye uburengenzira bwo kwiregura no kunganirwa , bakomeza bavuga ko u Bubiligi buzakomeza kuba hafi ya Rusesabagina.
U Rwanda narwo rwasohoye itangazo rigaragaza ko kuva mu ntangiriro y’urubanza rwa Rusesabagina Paul u Bubiligi butigeze buhwema kunenga imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda n’ubwo inzego ziperereza z’u Bubiligi zatanze umusanzu ukomeye muri kiriya kirego, Guverinoma yu Rwanda yavuze ko ibitero by’iterabwoba bya FLN byari biyobowe na Rusesabagina kandi ko abagizweho ingaruka nabyo nabo bafite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera nk’uko batigeze bahwema kugaragaza ibibi bakorewe.
Itangazo ry’u Rwanda riragira riti “Ku bwiyo mpamvu inama yo ku rwego rw’aba Minisitiri yari iteganyijwe kubera mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye I New York ntabwo ikibaye, Uretse ko Guverinoma yu Rwanda izakomeza kwitegura guha ikaze mu Rwanda Minisitiri wIntebe wungirije na Minisitiri wUbubanyi n’Amahanga bu Bubiligi igihe icyaricyo cyose gikwiye mu gukomeza ibiganiro hagati yibihugu byombi.”
Ingabire Alice