Ishaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party riravuga ko rigiye kureba uko ryazashyiraho igikombe cy’umupira w’amaguru kizitirirwa iri Shyaka mu rwego rwo guteza imbere no gushyigikira imikino n’imyudagaduro mu gihugu.
Iki akaba ari kimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango bagize iri shyaka rya Green Party ubwo bari mu nteko rusange yo gutegura Manifesto izifashishwa mu matora y’umukuru w’igihugu n’ayabadepite ateganijwe muri uyu mwaka.
Ubwo hatangwaga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zazashyirwa muri Manifesto y’iri Shyaka, ku ngingo irebana n’imikino ndetse n’imyudagaduro, Niyonsenga Jacqueline umwe bayoboke baryo yavuze ko nk’abagore ba Green Party baramutse bashyizeho nk’ikipe y’umupira w’amaguru byakongera ubusabane muri iri Shyaka ndetse byaba ngombwa bakajya batumira n’andi mashyaka.
Iki ni igitekerezo cyashyigikiwe n’abatari bake bari bitabiriye iyi nteko rusange yaberewe mu mujyi wa Kigali ndetse kinashimangirwa n’umuyobozi wa DGPR-GREEN PARTY Honorable Depite Dr.Frank Habineza Aho yavuze ko ahubwo hategurwa amarushanwa y’umupira w’amaguru azajya atangirwamo igikombe cyitiriwe iri Shyaka.
Dr.Frank Habineza yagize Ati:”Icyo kintu gitumye ngira igitekerezo, niba tutategura n’amarushanwa y’umupira w’amaguru abitwaye neza bagahabwa igikombe cyitiriwe ishyaka ryacu. Ese ibyo byatunanira? Mugihe tuziko hari n’umunyamakuru wishyuriyeho ikipe y’umupira w’amaguru Kandi ikaba imeze neza?”
Muri iyi nteko kandi hatanzwe n’ibitekerezo binyuranye ku mazina yazitwa iki gikombe harimo Green Cup, Green Party Champion Cup n’ayandi…, bavuze ko ibitekerezo byose byatanzwe bigiye ku nozwa kuburyo iki kintu nacyo cyazajya muri Manifesto y’uyu mwaka 2024 mu gihe bazaba bari mubikorwa cyo kwamamaza no kwiyamamaza kw’abakandida munteko ndetse n’ay’umukuru w’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe mu nama y’umushyikirano yabaye tariki 23 na 24 Mutarama Perezida Kagame ubwo yasabwaga kongera kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru yasubije ko yumva ibyo bamusaba, ariko ko na we afite ibyo abasaba ndetse ko mu byatumye agabanya kuza ku kibuga ari bo byaturutseho cyane cyane ku bintu ngo yabonaga bidahindura imico n’imyumvire ishaje, irimo ruswa n’amarozi, ndetse anasobanura ko ahanini ari na byo byatumye agera aho akabivamo.
Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko nibumva bakwiye gukora ibintu bizima, bagakora siporo nk’uko ikwiriye gukorwa, yagaruka, ari na ho yongeye kwibutsa Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ko ibintu nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa na gato kuko bitajyanye n’indangagaciro ndetse ko bihabanye n’uko byakabaye bikorwa by’ukuri.
Perezida Kagame yavuze ko aho bizacyemukira hari uburyo bwa Leta buhari yaba mu gufasha ndetse n’abantu ku giti cyabo bashobora kubyunganira, asoza avuga ko atishimira ibintu nk’ibyo bidashira, ndetse we yizeza ko nibitungana azagaruka rwose.
Umuntu akibaza niba iri Shyaka rya Green Party ryo hari impinduka rizazana muri iki gisata cy’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu mahanga bityo bikabera n’abandi urugero kuburyo byazagera aho bigakumbuza umukuru w’igihugu kugaruka mu kibuga.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com