Mu minsi itatu abanyamakuru babiri batavugwaho rumwe bafashwe bari gukora akazi kabo barafungwa, baregwa ibyaha bitandukanye.
Abo banyamakuru bombi, bakora ibiganiro ku mbuga zabo bamwe bavuga ko binenga ubutegetsi n’abategetsi cyangwa biha urubuga abanenga ubutegetsi,ndetse bimwe mu binyamakuru bikorera hanze bikaba bibyitirira ihohoterwa ry’abanyamakuru.
U Rwanda ruri mu gihe cy’ibihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe bwahagaritswe mu byumweru bine(4) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.
Ku cyumweru tariki 12/04 urwego rw’u Rwanda rukurikirana ibyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyamakuru Nsengimana Theoneste ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Umubavu TV.
Uru rwego rumushinja “guhuza abaturage abizeza kubaha amafaranga ngo abafate amajwi n’amashusho agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite”.
Ejo kuwa gatatu tariki 15/04 uru rwego rwataye muri yombi mugenzi we Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi nka Cyuma Hassan ufite nawe urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Ishema TV.
RIB ivuga ko Niyonsenga – wafatanywe n’umushoferi we – baregwa kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo agamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.
Ku byatangajwe na RIB, hari abavuze ko umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné yari yaratinze gufatwa kubera ibyo bamunengaga akora, abandi nabo kubera ibyo bamushima.
Mu gihe cy’ibihe bidasanzwe biriho mu Rwanda, abanyamakuru bafite icyangombwa cy’urwego rwabo rwigenzura (RMC) bemerewe gusohoka bakajya gukora inkuru, ariko bakurikiza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda iki cyorezo.
Ku rutonde ruheruka gutangazwa na RMC, Nsengimana Theoneste afite icyo cyangombwa naho Niyonsenga Dieudonné ntacyo afite.
Mu gihe cya vuba gishize, aba banyamakuru bombi bagiye banengwa na bamwe cyangwa bagashimwa n’abandi kuba baha urubuga bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera mu Rwanda.
Niyonsenga Dieudonné we yagaragaje ko ubwe yibasiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera mu mahanga.
Niyonsenga na Nsengimana bari bamaze iminsi bakora ibiganiro bahuriyeho kuri YouTube basesengura bisanzuye bimwe mu byo babona muri politiki y’u Rwanda.
Ku mbuga zihuriraho abantu benshi, bamwe bagarutse cyane ku kiganiro baheruka gukora bavuga ku iyirukanwa rya Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga .
Nyuma y’ifatwa rya bamwe mu banyamakuru batari mu kazi kabo na Nsengimana Theoneste wari mu kazi ke, kuwa mbere urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rwasohoye itangazo rimenyesha abanyamakuru ko;
Rwakurikiranye ifatwa ry’abo banyamakuru rugasanga “ibyo baregwa bidafitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru” ahubwo bakekwaho kwica amabwiriza yo kwirinda coronavirus.
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye n’Umuvugizi wa RIB Madame Umuhoza Marie Michelle yavuze ko abanyamakuru ari abaturage nk’abandi amategeko abareba kimwe ko ariyo mpamvu abagiye batabwa muri yombi badakurikiranweho ibyaha bijyanye n’umwuga bakora ahubwo ko bakurikiranweho kwica amategeko nkana yashyizweho hirindwa icyorezo cya Corona Virus.
Abakurukiranira hafi iby’itangazamakuru bavuga ko beni ibi byaha aba banyamakuru bakurikiranweho ari ibyaha nshinjabyaha bijyanye no kwigomeka ku mategeko y’igihugu atari ibyaha bijyanye n’umwuga urugero bafatiraho n’urwuwitwa Niyodusenga Dieudonné warwanyije abanyerondo mu muhanda agafata.umushiferi we akamuha ikarita y’ubunyamakuru kandi atariwe
,mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda ingingo ya 529 iragira iti:ubwigomeke ni ukurwanya ku buryo ubwo aribwo bwose,kunanirana bya kiboko,gusagararira cyangwa iterabwoba bikorewe abayobozi,abshinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amatageko,amabwiriza cyangwa Imanza zaciwe, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 iyo byakozwe n’umuntu udafite intwaro.