kuri uyu wa 10 Mutarama Minisitere y’ubutabera mu Rwanda yatangije politiki yo gukemura ibibazo mu bwumvikane bitanyuze mu nkiko.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera yavuze ko iyi gahunda yifashishwaga mu Rwanda mbere y’uko inkiko zibaho.Yavuze ko kandi iyi politike yo kurangiza ibibazo hatabayeho kujya mu nkiko izakorwa n’abantu banyuranye ba bahuza barimo; Abanyamadini, Abakuru b’imiryango bazwiho ubunyangamugayo ndetse n’abandi bazayifuza nyuma bakeramera kuyijyamo.
Nabahire Anastase umukozi muri Minisiteri y’ubutabera yagarutse ku bibazo bizarangizwa muri ubu buryo harimo iby’imbonezamubano, iby’ubucuruzi, n’ iby’umurimo noneho abantu bakangurirwe kubanza kugabanya umujinya mbere yo kuba bajya mu nkiko, bibutswe ko n’ubwo ikibazo cyabaye ko kujya babanza gushyikirana bakibuka ko n’ubwo ikibazo cyabaye ho, hari indi mibanire yari isanzwe bakibuka ko kwirukira mu nkiko no gutanga amafaranga y’urubanza n’umwavoka n’igihe bibatwara bikababuza indi mirimo ifitiye igihugu akamaro.
Minisitere y’ubutabera yatangaje ko imanza z’imbonezamubano, iby’ubucuruzi n’imirimo byose bizajya bikemukira muri iyi gahungda y’ubuhuza, noneho inkiko Zikazasigaramo gusa imanza z’inshinja byaha n’izindi zibyaha by’ubugome
Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Ugirashebuja Emmanuel yatangaje ko izi gahunda nshya zitazakuraho izari zisanzwe zikorwa, izi politiki ziganisha mu guhindura bimwe mu mategeko akenshi hafi 99% Usanga biri mu bibazo Mbonezamubano ntabwo ari mu byaha byo mu nkiko, ndetse muri iyi politike tuzagenda duhugura abandi benshi kandi singombwa ko baba ari abantu bari muri za Kabine.
Turizera ko abantu benshi abanyarwanda muri rusange bazadufasha kugirango imanza nyinshi zizajye zikemuka hanze y’inkiko. Abakora mu nzego z’ubutabera bavuga ko kugirango iyi politike izagere mu nshingano zayo bizasaba kwigisha abanyarwanda kumenya agaciro kayo.
Umushinja cyaha mukura Aimable Havugiyaremye n’umuyobozi mukuru w’amagereza mu Rwanda Juvenal Maziramunda bemeza ko iyi gahunda izagabanya ubucucike mu magereza y’u Rwanda. Akenshi umuntu runaka iyo ahemukiye undi usanga icyifuzo cye cya mbere ari uko uwo muntu yafatwa agafungwa, ariko iyo byanyuze mu bwumvikane hagati y’uwahemutse n’uwahemukiwe biba byiza kurushaho, iyo rero bibaye byinshi abantu bakabyumva bakanabikangurirwa gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane bihita biba byiza n’umubare w’abafungwa mu magereza uzagabanuka.
Uwineza Adeline