Mu Rwanda uburyo bwo gufata indanga muntu bugiye guhindurwa, ishyirwe mu rwego rw’ikorana buhanga bitambutse uko byari bisanzwe, igikorwa kizajya gikorerwa no kubana bakiri bato.
Biteganijwe ko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga izajya itungwa na buri mu nyarwanda wese uhereye ku ruhinja rukivuka.
Ubusanzwe indangamuntu yahabwaga umunyarwanda wujuje imyaka 16 kuzamura. Ariko ku indangamuntu y’ikoranabuhanga siko bimeze kuko n’impinja zizaba ziyifite.
Byatangajwe na Minisitiri wa ICT na Innovation Paula Ingabire,wanavuze ko iyi Ndangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga izaba ifite akarusho kuko itanga amakuru yose ya nyiri ukuyitunga.
Yakomeje avuga ko Indangamuntu isanzwe yahabwaga uwujuje imyaka 16 kuzamura, ariko ku iy’Ikoranabuhanga siko bimeze kuko uzajya uyihabwa kuva ukivuka, ibumbatiye amakuru yose wakenera Atari umwirondoro gusa, ahubwo n’ibindi bikuranga umuntu yerekanaga akoresheje impapuro
Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko iyi Rngamuntu y’ikoranabunga izatangira gutangwa vuba.gusa nti yashimye gutangariza the newtimes itariki nyayo izatangiriraho gutangwa.
UMUTESI Jessica