Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, aba Diplomate 12 bo mu bihugu bitandukanye baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Abo Dipolomate bashya bashyikirije Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Ariko muri bo hari abazaba bafite icyicaro i Kigali n’abazaba bareberera inyungu z’ibihugu byabo ariko baba ahandi.
Abakiriwe na Perezida Kagame ni Ambasaderi wa Malta mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, Ronald Micallef, Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, Mesfin Gebremariam Shawo, na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali ari we Mohamed Mellah.
Hari kandi Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, Jeong Woo-Jin, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, Heike Uta Dettmann, Ambasaderi wa Pakistan ufite icyicaro i Kigali, Naeem Ullah Khan.
Abandi ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, Einat Weiss, Ambasaderi wa Repubulika ya Guinea ufite icyicaro i Kigali, Soumaïla Savané, Ambasaderi wa Bahrain mu Rwanda ufite icyicaro i Tunis, Ebrahim Mahmood Ahmed Abdullah, Ambasaderi wa Zambia mu Rwanda ufite icyicaro i Dar es Salaam, Mathews Jere.
Abandi ni Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite icyicaro i Maputo, Mlondi Solomon Dlamini ndetse na Ambasaderi wa Iran mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, Majid Saffar.
Ibyo wamenya kuri abo b’Ambaderi bashya mu Rwanda
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane kandi azashyira imbaraga mu kwagura uwo mubano.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano ndetse Ambasaderi Naeem Ullah Khan, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo harimo ubucuruzi n’ishoramari.
Ati “Icya mbere dushaka guhuza abagemura icyayi cy’u Rwanda mu mahanga na Pakistan, bakajya bakivana hano bakigeza muri Pakistan […], ikindi dusanzwe dufitanye amasezerano mu by’ubuzima n’umutekano, dushaka kujyana Abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda bakajya kwiga muri Pakistan.”
“Ikindi Pakistan ni igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 240, rero ni isoko rinini ku Rwanda ariko na Pakistan ifite isoko rinini hano, rero turakeneranye. Urugero u Rwanda rufite icyayi, Pakistan ntabwo igifite kandi dukunda icyayi kuko tukinywa gatanu ku munsi.”
Ambasaderi Naeem Ullah Khan avuga ko igihugu cye kizwi mu guhinga umuceri mwinshi kandi u Rwanda hari umuceri rutumiza mu mahanga. Ni mu gihe kandi ngo Pakistan ikenera avoka kandi mu Rwanda zihaba ari nyinshi.
Ambasaderi Naeem Ullah Khan, yavuze kandi ko uretse kuba azibanda ku gushishikariza abashoramari bo mu gihugu kuza gushora imari mu Rwanda ariko hari na gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.
Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bisangiye indangagaciro n’umuco ku buryo akazi ke kazaba ari ugukomeza guteza imbere uwo mubano mwiza.
Yavuze ko hari inzego zirimo uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga ibihugu byombi bisanzwe bifatanyamo kandi azaharanira kubyagura.
Ati “Mwese murabizi ko u Rwanda na Israel, bisangiye indangagaciro n’umuco, nkeka ko nta kindi gihugu ku Isi gisangiye n’ikindi indangagaciro nk’uko bimeze kuri Israel n’u Rwanda.”
“Hari byinshi bikomeje gukorwa hagati y’ibihugu byombi mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima ndetse n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga kandi nizeye ko tuzakomeza gukorana byinshi.”
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yavuze ko yiteguye gukora cyane aharanira kwagura umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.
Ati “Perezida Kagame yanyakiriye neza, tuganira ku mubano w’ibihugu byacu kandi nanjye namwemereye ko niteguye gukora cyane mparanira ko umubano w’ibihugu byacu watezwa imbere.”
“Hari uguhuza ibihugu byacu, abantu ku bantu, ibigo ku bigo byaba ibya leta n’iby’abikorera. Ntabwo nategereza kugenda menya ibibera muri iki gihugu cyiza cy’u Rwanda, ni byiza kuba ndi hano, maze ibyumweru bibiri, kandi intangiriro zari zoroshye.
Ambasaderi wa Koreya y’Epfo, Jeong Woo-Jin, yavuze ko amaze amezi abiri hano mu Rwanda kandi yakunze uburyo igihugu kimeze ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Ambasaderi Jeong Woo-Jin avuga ko Koreya y’Epfo n’u Rwanda ari ibihugu bifite amateka amwe kubera ko igihugu cye na cyo kigeze kubaho kiri mu bukene bukabije ariko nyuma kiza kugera ku iterambere.
Ati “Nka ambasaderi nishimiye kuzafatanya n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere binyuze mu bufatanye rufitanye n’igihugu cyanjye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi n’izindi nzego zitandukanye.”
Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, yavuze ko yishimiye kuba agiye kugira uruhare mu kwagura ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.