Mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biturutse ku ntambara FARDC ihanganyemo na M23, Ihuriro Lamuka ryasabiye Ambasaderi w’u Rwanda muri Kongo Kinshasa kwirukanwa.
Ubu busabe bwa Lamuka bwatangajwe na Prince Epenge usanzwe ari umuvugizi waryo.
Epenge avuga ko Ihuriro Lamuka ryasabye Guverinoma ya Kongo Kinshasa ibintu bigera kuri bine aribyo:Kuburizamo amasezerano akomatanyije ubufatanye mu bukungu, Polititiki n’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizeho umukono na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Kubuza indege za Rwandair guca mu kirere cy’iki gihugu, Kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega no gufunga ambasade y’iki gihugu ugihagarariye i Kigali agahita asubira i Kinshasa.
Ihuriro Lamuka ryavuze ko kandi rigiye gutumiza imyigaragambyo y’abanyamuryango baryo, bakigabiza imihanda bamagana u Rwanda, bashinja kuba nyirabayazana w’umutekano muke mu gihugu cyabo.
Ihuriro ryashinzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi rishinja perezida Tshisekedi kurangara no gutinda gufata umwanzuro mu gihe hari Raporo nyinshi ngo zagiye zikorwa n’umuryango wabimbumbye zagiye zigaragaza ukuboko k’u Rwanda ku mutekano muke w’Uburasirazuba bw’iki gihugu.