Sustainable Growers Rwanda imaze igihe yigisha Abagore bahinga kawa bo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, gukora ifumbire y’imborera n’iy’amazi yujuje ubuziranenge, bavuga ko bayitezeho kongera umusaruro ku giti kimwe ukava ku bilo bitatu ukagera kuri birindwi.
Abo bagore bibumbiye hamwe muri Koperative Nyampinga ikora ibikorwa byo guhinga kawa no kuyitunganya mu Mudugudu wa Jari mu Kagari ka Bunge, bamaze iminsi igera kuri ine bahabwa amahugurwa n’umuryango Sustainable Growers Rwanda.
Uko ari 1163 bose ntabwo bahuguriwe rimwe kuko basanzwe bari mu matsinda aho buri tsinda rigizwe n’abahinzi 15, bityo bakaba barahereye ku bafashamyumvire babo kugira ngo bazajye kwigisha abo bahinzi mu matsinda, Twahirwa Fabien uhagarariye Sustainable Growers Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye IGIHE ko basanzwe bafasha abagore n’imiryango yabo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bwa kawa, bityo kuri iyi nshuro bakaba bari kubigisha gukora ifumbire y’imborera n’iy’amazi.
Ati “Iyo fumbire izabafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuko ino aha bafite ikibazo cy’ifumbire, ikunze kuba nkeya bigatuma umusaruro w’ubuhinzi bwa kawa uba muke.”
Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro bari gukorana na Koperative Nyampinga isanzwe ihinga ikanatunganya Kawa mu mu Murenge wa Rusenge aho mu gice ikoreramo hari abagore benshi bahinga icyo gihingwa ngengabukungu.
Ati “Dukorana na Koperative Nyampinga kandi mu gice ikoreramo harimo abagore bagera ku 1163. Abo ni abagore gusa mu muryango umwe umwe, hari n’ababakomokaho ubwo bumenyi buzageraho bitume n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.”
Umunya-Espagne Ruben Borge uri guhugura abo bagore yavuze ko ifumbire y’imborera ikorwa mu byatsi bibora bibisi n’ibyumye, itaka, ifumbire iboze, ibishishwa bya kawa, amakara, ivu n’imisemburo igizwe n’amazi n’isukari cyangwa ibisigazwa by’ibisheke, Ifumbire y’amazi yo ikorwa mu mase, amazi, amata, isukari ivanze n’umusemburo, ivu, ifu y’amakoro cyangwa ifu y’amabuye y’umukara hakongerwamo microbe.
Ati “Ifumbire y’imborera ifasha ubutaka gukungahara ibihingwa bibuhinzeho bikera neza naho ifumbire y’amazi iterwa ku mababi ikayafasha gukura neza kandi ikora nk’umuti wica udukoko twangiza ibihingwa.”, Yababwiye kandi ko ifumbire y’imborera n’ifumbire y’amazi bari kwigishwa gukora ifasha mu kongera uburyohe bwa kawa kuko yujuje ubuziranenge.
Mukakayiro Odette ati “Ndi umufashamyumvire mu buhinzi bwa kawa kandi mbona umusaruro wa kawa ukiri muke. Ngiye kwigisha abahinzi mpagarariye ku buryo buri wese azikorera ifumbire ye akayifumbiza kawa ye ndetse n’ibindi bihingwa, umusaruro ukiyongera.”
Yakomeje avuga ko abahinzi ahagarariye azabafasha kuzamura umusaruro wa kawa mu bwinshi kandi n’ubwiza, Ati “Ubu abahinzi nkorana nabo basarura ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu ku giti kimwe cya kawa, ariko iyi fumbire tuyitezeho kudufasha kuzamura umusaruro ukagera ku bilo bitanu, bitandatu cyangwa birindwi ku giti kimwe.”
Bamwe muri abo bagore bavuze ko bayitezeho kongera umusaruro wa kawa n’ibindi bihingwa basanzwe bahinga, Dusabe Epihanie na we yavuze ko kumenya gukora ifumbire y’imborera n’ifumbire y’amazi bizamufasha kuzamura umusaruro wa kawa ahinga.
Ati “Nanjye nzajya nkora ifumbire y’imborera n’iy’amazi nshyira ku bihingwa byanjye. Mpinga kawa kandi neza ibilo bitatu ku giti kimwe, niteze ko ninkoresha iyi fumbire nzajya mbona nk’ibilo bitandatu cyangwa birindwi.”,
Perezida wa Koperative Nyampinga, Mukangango Esther, yasabye abagore bahuguwe guharanira gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe kugira ngo bibagirire akamaro.
Ati “Ndabasaba ko ibyo tumaze igihe twiga twabishyira mu bikorwa kugira ngo umusaruro wa Kawa yacu wiyongere mu bwinshi ndetse n’uburyohe bwiyongere, tuve ku manota 87 tugere hejuru ya 90 ku ijana.”
Aya mahugurwa yatanzwe no mu tundi turere aho Sustainable Growers ikorera mu Rwanda hose akaba yaratanzwe guhera 14 Ugushyingo kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2021, Aho mu Rwanda hahuguwe abafashamyuvire 63 b’amakoperative akorana n’umuryango Sustainable Growers.
Abo bafashamyumvire bazahugura abahinzi ba kawa bagera ku bihumbi bitanu bakorana n’uyu muryango, Hahuguwe kandi abahinzi baturutse mu yindi mishinga y’ubuhinzi nka Agriterra, Impexcol ndetse na bamwe mu baturutse mu kigo gishinzwe ubuhinzi mu Rwanda RAB.
Perezida wa Koperative Nyampinga, Mukangango Esther, yasabye abagore bahuguwe guharanira gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe kugira ngo bibagirire akamaro.
Sustainable Growers ikorana n’amakoperative y’abahinzi ba Kawa atandatu ari mu turere dutandatu arimo Nyampinga mu Karere ka Nyaruguru, Gashonga mu Karere ka Rusizi, KOAKAA mu Karere ka Nyamasheke, Twongere Umusaruro wa Kawa mu Karere ka Kayonza, Mayogi mu Karere ka Gicumbi na Abahingakawa mu Karere ka Gakenke.
Uyu muryango ukorera kandi mu tundi turere aritwo Gisagara, Huye na Nyamagabe, Rulindo, Nyamasheke, Karongi, Rwamagana na Ngoma, Aya mahugurwa yateguwe na Sustainable Growers Rwanda ku bufatanye na Bloomberg Philanthropies. Bakoranye kandi na Centre for the promotion of Imports from Developing countries (CBI) yo mu Buholandi ifasha abahinzi guhinga umusaruro mwiza ndetse no kuwugeza ku isoko hagamijwe gushimisha umuguzi.
Uwineza Adeline