Tariki ya 12 Gicurasi 2021 nibwo umuhango w’irahira rya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni uheruka gutsinda amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021 uteganijwe. Ni umuhango biteganijwe ko uzitabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Museveni ugiye kurahirira kuyobora Uganda muri Manda ya Gatandatu, yabigezeho atsinze abo bari bahanganye mu matora yabaye kuwa 14 Mata 2021 ku isonga hari umukandida w’ishyaka National Unity Platform Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Si Bobi wine bari bahanganye mu matora gusa kuko Museveni muri aya matora yanahanganyemo n’abahoze ari inshuti magara ze banarwananye intambara y’ishyamba nka Rtd. Gen.Mugisha Muntu na Rtd.Gen. Henry Tumukunde wanabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda.
Museveni n’ishyaka rye National Resistance Movement bari ku butegetsi kuva mu mwaka 1986 ubwo batsindaga intambara y’ishyamba yabahanganishijemo n’uwari perezida Milton Obote.
Izingiro ry’amakimbirane y’u Rwanda na Uganda
Perezida Kagame ari mu barwanye intambara y’ishyamba mu ngabo za NRA, zari ziyobowe na Museveni, ari naho umubano wa bombi wahereye. Nyuma y’uko FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi ibifashijwemo na Museveni, umubano w’u Rwanda na Uganda wagiye uzamo agatotsi biza gusemburwa n’ibirego Uganda yaregaga u Rwanda ko rwohereza abatasi barwo ku butaka bwa Uganda.
U Rwanda narwo ntirwahwemye gushinja Uganda gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irurwanya n’amashyaka ya Politiki yihisha inyuma ya Uganda agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, ,FDLR,FLN na RUD URUNANA.
Hitezwe iki ku mubano w’ibihugu byombi muri Manda ya Gatanu ya Perezida Museveni ku mubano wa Uganda n’u Rwanda?
Amasezerano ya Luanda yashyizweho umukono na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuwa 19 Kanama 2019 yari akubiyemo ingingo ibihugu byombi bigomba gushyira mu bikorwa, aho ku isonga u Rwanda rwasabaga ko abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko bagomba gufungurwa. Mu ngingo zirindwi zari zigize aya masezerano, inyinshi muri zo ntizubahirijwe ari nayo mpamvu ibihugu byombi bigikomeje kurebana ayingwe.
Kugeza magingo aya muri Uganda abanyarwanada bahatuye cyane cyane abahakorera ubucuruzi baracyakomeje gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi bwa Gisirikare CMI , zibashinja kuba intasi zitatira u Rwanda.
Bikunze kugaragara ko abafatwa bakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa n’abakozi ba CMI abagize amahirwe bakazanwa bakajungunwa ku mipaka y’u Rwanda ari intere.
Mu gihe Perezida Kagame yaba yitabiriye irahira rya Museveni nkuko bivugwa, yaba ibaye intambwe nziza itewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi wahoze ari ntamakemwa,gusa ukaba umaze igihe kirekire urimo agatotsi.
Umubano w’ibihugu byombi uzazahurwa mu gihe impande zombi zizaba zikoze ibyo zumvikanye nkuko bikubiye mu ngingo zirindwi zigize amasezerano ya Luanda arizo:
1. Kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi.
2 .Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.
Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.
4. Gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.
5.Guteza imbere, bijyanye n’imitekerereze iganisha ku ishema rya Afurika n’ukwihuza kw’akarere, imikoranire iboneye mu ngeri zirimo politiki, umutekano, ingabo, ubucuruzi, umuco, ishoramari, binyuze mu gushyigikirana.
6. Gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.
7.Kumenyesha buri gihe abagize uruhare mu gufasha mu biganiro byaganishije kuri aya masezerano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.