Inama yahuje intumwa za Uganda n’u Rwanda kuri uyu wa Mbere yaganiraga ku kibazo cy’umutekano hagati y’ibihugu byombi yafashe imyanzuro irindwi.
Iyi nama yabereye i Kigali kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ikaba yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe I Luanda muri Angola.
Mu myanzuro yafashwe higanjemo iyamagana ubushitoranyi ku mpande zombi, iyo guhererekanya abanyabyaha, n’iy’uko inama itaha izabera Kampala mu minsi 30 ikurikira, ikazavuga no ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Ayo masezerano hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweri Museveni, yasinywe tariki 21 Kanama uyu mwaka. Agamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu bituranyi kandi bivandimwe, umaze imyaka isaga itatu utameze neza.
Ibyo gufungura imipaka bizaganirwaho hamaze gukorwa isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe uyu munsi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, intumwa z’ibihugu byombi zivuga ko Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda bafungiye ahatazwi, muri abo abadafite ibyo bashinjwa bakoherezwa mu Rwanda, abandi bakagezwa mu butabera.
U Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’abantu 209 bafungiyeyo. Uganda yavuze ko igiye kugenzura urwo rutonde ikamenya abo bafungiye ubusa n’abafite ibyo baregwa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Ibihugu byombi kandi byiyemeje kureba uko byashyiraho uburyo bwo guhererekanya abanyabyaha babihungiyemo bavuye muri kimwe muri byo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa avuga ko igihugu cye kiyemeje gukemura iki kibazo mu buryo bwose bushoboka.
Ku birego u Rwanda rushinja Uganda, birimo gushyigikira imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abihakana yivuye inyuma. Ngo “Uganda ntiyigeze ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ntizabikora kandi ntizatiza umurindi icyo ari cyo cyose cyahunganya iki gihugu k’igituranyi”.
Yakomeje agira ati, “Igihari ni uko nta kintu na kimwe dufite cyo kungukira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi ndakeka ko no ku ruhande rw’u Rwanda nta nyungu rufite mu guhungabanya Uganda.”
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Amb. Nduhungirehe Olivier, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibi biganiro byaranzwe no kuvugisha ukuri, abantu batanga amakuru yari akenewe.
Ku ruhande rwa Uganda, ibi biganiro byarimo Oliver Wonekha uhagarariye Uganda mu Rwanda, William Byaruhanga, intumwa nkuru ya Leta, Joseph Ocwet waturutse mu biro by’umukuru w’igihugu, ndetse na Minisitiri w’umutekano Jenerali JJ Odongo.
Naho ku ruhande rw’u Rwanda harimo Busingye Johnston, minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Jenerali Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Prof Shyaka Anastase, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jenerali Nzabamwita ukuriye inzego z’ubutasi, ndetse na Col. Kalibata Anaclet ukuriye ubutasi bwo hanze y’igihugu.
Mu rwego rw’abahuza, hari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto; na Gilbert Kankonde Malamba, minisitiri w’intebe wungirije muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byafashe indi sura muri Werurwe uyu mwaka, ubwo Leta y’u Rwanda yagiraga inama abaturage bayo kudahirahira ngo bakoze ikirenge muri Uganda.
Karegeya Jean Baptiste