Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri petelori nka mazutu na lisansi byatangiye kubahirizwa uyu munsi ku ya 4 Ukwakira nyuma y’itangazo RURA yatangaje.
Ni itangazo ryasohowe na RURA kuya 3 Ukwakira 2023,rivuga ko ibiciro bishya bya Lisansi na mazutu bizatangira gukurikizwa kuya 4 Ukwakira cyane ko Litiro ya lisansi igomba kugurwa 1,882 naho litiro ya mazutu ikagurwa 1,662.
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’irimo ifitiye igihugu akamaro (RURA),dore uko ibiciro bya Lisansi mu Rwanda byagiye bitumbagira mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Ukwa 10 uyu mwaka wa 2023 Lisansi irikugurwa 1882rwf
Ukwa 8 uyu mwaka wa 2023 Lisansi yagurwaga 1639rwf
Ukwa 6 uyu mwaka wa 2023 Lisansi yagurwaga 1517rwf
Ukwa 4 uyu mwaka wa 2023 Lisansi yagurwaga 1528.rwf
Ukwa 2 uyu mwaka wa 2023 Lisansi yagurwaga 1544 rwf
Ukwa 10 uyu mwaka wa 2022 Lisansi yagurwaga 1580 rwf
Nkuko bigaragara ni ibiciro bihinduka buri mezi abiri dore ko iyo itagabanutse y’iyongera , Ariko RURA ivuga ko biba byatewe n’impamvu zitari zimwe.
Niyonkuru Florentine