Nyuma y’uko byakunze kugaragara mu manza za gatanya , ahenshi ugasanga bavuga ngo kanaka yashingiranwe na kanaka amushakaho imitungo ndetse ko mu gihe cya gatanya bagomba kugabana bakaranginiza aho byakunze guteza amakimbirane mu miryango bamwe bikabaviramo urupfu, ,Guverinoma y’u Rwanda iri mu urugendo rwo kuvugutira umuti wa burundu iki kibazo.
Mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi hakunze kumvikana abantu bivugwa cyangwa bivugira ko bashyingiranwe umwe akurikiye imitungo y’undi aho ahita asaba ubutane bataramarana kabiri babana kugira ngo bagabane imitungo 50 kuri 50.
Mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo , umucamanza yahawe ububasha bwo kujya abanza gusuzuma niba abagiye gukora gatanya bagomba kugabana imitungo mu buryo bungana mu mushinga w’Itegeko rigenga abantu n’umuryango riri kuganirwaho n’inzego bireba.
Mu mwaka wa 2019, ingo zasenyutse binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bikaba bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy’umwaka umwe gusa nk’uko bigaragazwa n’mibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Ubucamanza muri Raporo yabwo y’ibikorwa y’umwaka wa 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari gutandukana burundu, aho kingana n’imanza 3,322.
Impamvu ziteganywa n’amategeko zishingirwaho hemezwa gutanga ubutane ziteganywa n’ingingo ya 237 y’itegeko No 42/1988 ryo kuwa 27 Ukwakira 1988, iri tegeko rishyiraho interuro y’ibanze y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano.
Iyi ngingo igaragaza impamvu zikurikira; igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo nibura igihe cy’amezi 12 no kumara nibura imyaka itatu abashakanye batabana ku bushake bwabo kandi kugirango zihabwe agaciro bisaba ko abazizanye nk’izashingirwaho baka ubutane bazizanira ibimenyetso simusiga.