Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari gucicikana inkuru ivuga ku isubikwa ry’ubukwe bw’umusore w’Umunyekongo wangiwe n’umubyeyi we gushyingirwa umukobwa w’umunyarwandakazi biteguraga kubana.
Ibi byanashimangiwe n’igitangazamakuru 243 Brain.com, cyanditse ko uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi utatangajwe amazina yari afite ubukwe n’umusore w’Umunyekongo. Ubu bukwe ngo bwagombaga kuba mu byumweru 3 biri imbere ,aho uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi usanzwe aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika wagombaga gushyingirwa n’Umunyekongo ,gusa ababyeyi be banga ko bashyingirwa biturutse ku rwango bafitiye u Rwanda.
Bivuga ko igitekerezo cyo guhagarika ubu bukwe cyaturutse ku muryango w’umusore, by’umwihariko kuri se wavuze ko atashyingira umuhungu we umugore ukomoka mu Rwanda.
Uyu mubyeyi wanenzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko ibibazo by’ibihugu bitari bikwiye kwinjizwa mu buzima bwite bw’ababituye.
Ikibazo cy’U Rwanda na RDC gikomeje gufata indi ntera aho mu Bwongereza, abafana b’Abanyekongo bafana ikipe ya Arsenal baherutse gukorera imyigaragambyo imbere ya Stade ya Emirates ikinirwaho n’iyi kipe, aho ngo basabaga ko iyi kipe ihagarika amasezerano y’imikoranire ifitanye n’u Rwanda mu cyiswe “Visit Rwanda”.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishonja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibi bibazo byose u Rwanda rurabihakana ahubwo narwo rugashinja RDC gukorana na FDLR yasize ihekuye u Rwanda.
None se niba uwo mubyeyi afitanye isano n’abahekuye u Rda muri Jenoside yakorewe Abatutsi kdi akaba afunze mu mutwe akibaswe n’ingengabitekerezo yayo murumva yashyingira ate umunyarwanda? Ahubwo uwo mukobwa niyivanemo burundu uwo muhungu kuko ni imbuto yeze ku mugome ategereze Imana imweretse kare izamugenera undi umukwiye!