Mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kureba ay’ingwe, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yemeje ko akomeje kugirana ibiganiro na komiseri w’Umujyi wa Goma, kandi iko ibiganiro byabo biri gutanga umusasuro.
Tariki 15 Kamena 2022, bamwe mu Banye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma, biraye mu mihanda bamagana u Rwanda n’Abanyarwanda mu myigaragambyo yanageze ku mupaka w’u Rwanda.
Aba banye-Congo bageze ku mupaka w’Igihugu cyabo n’u Rwanda bagashaka kwinjira ku mbaraga ariko inzego z’umutekano zikabakomakoma, bafashe amabuye menshi batera mu Rwanda bagaragaza umujinya w’umuranduranzuzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko nyuma y’ibyo bikorwa yagiye avugana na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, Kabeya François Makosa.
Yavuze ko ibiganiro byabo byabaga bigamije guhosha ibikorwa byabaga bitegurwa byo kugirira nabi Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Goma.
Hari imyigaragambyo yavuzwe cyane yagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022, yo gutwika imyenda ikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda] iri mu Mujyi wa Goma, gusa abantu barayitegereje barayibura.
Kambogo yemeje ko iyi myigaragambyo yaburijwemo n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma nyuma yuko u Rwanda rubimenyesheje umuyobozi w’uyu mujyi.
Kambogo yagize ati “Uriya muyobozi aradufasha cyane, hari ibikorwa bitegurwa ntabimenye, ariko iyo tubimumenyesheje arabikumira, ubundi ibyo atazi agakurikirana nko ku banyarwanda baba babangamiwe. Navuga ko nk’umuyobozi ashaka umwuka mwiza n’imibanire mu batuye imijyi yombi.”
Yakomeje agira ati “Nk’ibi [ibyo gutwika Made in Rwanda] ntibyabaye kuko yabimenye akabikumira.”
Yavuze ko ubuyobozi bwa Goma nyuma yo guhabwa amakuru n’u Rwanda, bahise bategura inama y’igitaraganya yahuje Polisi n’urubyiruko rukuriye urundi mu Mujyi wa Goma kugira ngo iyi myigaragagambyo iburizwemo.
RWANDATRIBUNE.COM