Ihahiro rya sawa citi riherereye mu karere ka Nyarugenge ku Muhima, rigamije kuzana impinduka mu bucuruzi kuri buri kimwe,mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2024 biteguye kuyikoreramo.
Ni inyubako ikozwe mu ishusho y’ubwato, aho bivugwa ko ari inyubako izabonekamo ikintu icyaricyo cyose, ko nta na kimwe kizabura muri iyo nyubako kandi ko ariyo mpamvu yubatswe kugira ngo ibe igisubizo ku bucuruzi n’ibicuruzwa.
Iri kubakwa ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha,ni inyubako ifite amagorofa 4 agenewe ubucuruzi gusa,kandi ubunini bw’iyo nyubako buzaba ari iduka rimwe.
Muri Sawa Citi ikigamijwe ni uko ibyiza biboneka mu mijyi iteye imbere ko byajya biboneka muri iri guriro, kandi ko ari iguriro rizajya ribonekamo ibicuruzwa ibyaribyo byose uhereye ku biribwa ukageza ku binyobwa ntakibuze.
Umuyobozi mukuru wa Sawa Citi, Alex Shyaka,yatangaje ko iri guriro rizaba ririmo n’ibicuruzwa biciriritse,biboneka mu Rwanda, avuga kandi ko biyemeje guha abanyarwanda isoko ry’ibiribwa cyangwa ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda kugirango biteze imbere.
Ni inyubako izaba irimo na Restora, izaba itegura indyo zose zaba iza Kinyarwanda, iz’Ubuhinde, iz’Ubushinwa n’izindi kandi bikaboneka mu gihe gito.
Niyonkuru Florentine