Mu rukerera rwo kuri uyu wa 02 kanama 2023, humvikanye urufaya rw’amasasu menshi, muri Gurupoma ya Tongo aho bita Bishigiro muri Teritwari ya Rutshuru, kubera imirwano yari ihanganishije inyeshyamba z’umutwe wa M23 niza FDRL/FOCA zifatanije n’iza CMC ya Domi.
Imboni ya Rwanda tribune iherereye muri ako gace, yatangaje ko Abaturage bo muri Tongo babyukijwe n’urufaya rw’amasasu kubera iyo mirwano. Inyeshyamba za FDL/FOCA ziyobowe na Adjuda CHALISI, zisanzwe zikorana n’ingabo za Congo (FARDC), zagiye gutega M23 yarimo yerekeza I Kalengera bahita barasana.
Inyeshyamba za FDLR/FOCA zakomeresheje ku buryo bukomeye abasirikare benshi, kuburyo ubu abaturage babangamiwe n’uko bari kubabwira ngo babafashe guheka inkomere bazerekeza i Kalenga bazinyujije mu kirunga cya Nyamuragira.
Uyu Adjuda Chalisi wari uyoboye imirwano y’uyu munsi, ntiyigera ava muri kariya gace, kuko ari umwe mu bashinzwe kumenya amakuru y’ibibera mu gace ka Tongo, agatanga raporo ku Muyobozi mukuru mu bya Gisirikare wa FDRL/FOCA Jenerali Omega.
Twabamenyesha ko ishyaka rya FDLR, rigizwe n’abasize bakoze Jenocide mu Rwanda mu 1994, rikuriwe na Jenerali Rumuri, wifuza kuzaruyobora, igihe izo ngabo ze zimaze kurufata.
Uwineza Adeline