Abanyamakuru bo muri Sudan y’Epfo, bafashe bakanashyira hanze amashusho agaragaza Perezida w’iki Gihugu, Salva Kiir ari kwinyarira kubera uburwayi, baravugwaho kugenda baburirwa irengero.
Muri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir ari kwinyarira umuvu ugatemba.
Aya mashusho agaragaza Salva Kiir ari kwinyarira, aho haba hari gukorwa akarasisi mu muhango ukomeye na we ubwe akanyuzamo akareba hasi uko iryo sanganya ryamubayeho.
Amakuru aturuka muri Sadani y’Epfo, avuga ko abanyamakuru bafashe ariya mashusha bakanayatangaza, bari kugenda baburirwa irengero umwe ku wundi aho bikekwa ko bari kwicwa kubera ibara bakoze.
Perezida Salva Kiir asanzwe afite indwara zitandukanye zirimo n’iy’Igisukari (Diabetes) ituma abantu batabasha kugira ubushobozi bwo guhagarika inkari mu gihe zije.
Ubu burwayi bwagiye butuma atanitabira inama zitandukanye yabaga agomba kwitabira ndetse kenshi bikaba bivugwa ko yagiye kwivuriza u Bihugu by’i Burayi.
RWANDATRIBUNE.COM