Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ni inama yafashe imyanzuro myinshi yibanze ku ngamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Muri iyi Nama hanzuwe ko Ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro(10:00) mu gihugu cyose ukuyemo uturere dutanu tw’Intara y’amajyepfo aritwo: Ruhango,Nyanza Huye,Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe).Ibikorwa by’ubucuruzi bizajya bifunga saa tatu z’ijoro(21:00)
Muri utu turere twavuzwe haruguru Inama y’abaminisitiri yanzuye ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’Umugoroba(19:00).
Insengero zakomorewe kubwo kuba zubahirije ambwiriza yo guhashya Covid-19 zemerewe kwakira 1/2 cyabo zagenewe kwakira ni ukuvuga 50%.
Utubare twakomeje gufungwa, naho Resitora na café zizakomeza gukora zakira 50% byabo zakabaye zakira.
Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zizafungurwa, gusa amabwiriza agenga ifungurwa ryazo azatangazwa na Minisiteri y’Imikino.
Bu bindi Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi muri Kaminuza y’u Rwanda aho:
Prof. Dr. Nosa O.Egirbor yagizwe umuyobozi wa kaminuza wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, naho Dr, Papias Musafiri Malimba yagizwe umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’icungamutungo.