Minisiteri y’Ubutabera muri Libya yatangaje ko yafunguye, Saadi Gaddafi, umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Muammar Gaddafi, wahiritswe ku butegetsi akanicwa mu 2011.
Saadi Gaddafi yari yarahungiye muri Nigeria kuva ubwo Se yicwaga ariko aza gushyikirizwa Libya mu 2014 ihita imuta muri yombi kuva icyo gihe akaba yari afungiye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Tripoli.
Amakuru y’ifungurwa rya Saadi w’imyaka 47 yatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru gishize ndetse aza kwemezwa n’inzego z’ubuyobozi muri Libya nk’uko byatangajwe na AFP.
Bivugwa ko uyu mugabo akimara gufungurwa yahise afata indege imwerekeza i Istanbul muri Turikiya.
Saadi wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ndetse akaba yarakinaga mu Butaliyani, yari afungiye ibyaha birimo icyo kwica umutoza Bashir al-Rayani wakiniye amakipe atandukanye ndetse akaza kuba umutoza w’amakipe arimo Al-Ittihad club.
Ibindi byaha Saadi yashinjwaga birimo ibyo kwica abaturage bo muri Libya bigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Se. Mu 2018, yajuririye icyaha cyo kwica umutoza Bashir al-Rayani.
Libya yakunze kurangwa n’imvururu, ivanguramoko n’ubwicanyi mu myaka yashize, gusa muri Werurwe hashyizweho guverinoma y’ubumwe nk’inzira iganisha ku mahoro no gutegura amatora ateganyijwe mu Ukuboza 2021.
Al-Saadi Muammar Gaddafi yari umwana wa Gatatu wa Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi, wamamaye nka Colonel Gaddafi, wategetse Libya kuva mu 1969.
Mu myaka 42 yamaze ku butegetsi, Gaddafi yaranzwe n’impinduramatwara ndetse amahanga menshi by’umwihariko bimwe mu bihugu bya Afurika bimufata nk’uwazanye impinduka ziganisha ku iterambere ry’Abanye-Libya.
Ku wa 20 Ukwakira 2011 nibwo urugo rwa Gaddafi rwari ruherereye mu Mujyi wa Sirte rwagabweho igitero simusiga birangira kimuhitanye, bishyira iherezo ku buzima bwe ndetse kuva uwo munsi kugeza ubu Libya ihora mu bihe by’imvururu, ubukene n’intambara z’urudaca.