Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakuye ku mirimo Dr Daniel Ngamije wari Minisitiri w’Ubuzima amusimbuza Dr Sabin Nsanzimana wahoze ayobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Repubulika yakoze izi mpinduka nk’uko abyemererwa n’itegeko nshinga rya Repubulika cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Mu bindi byemezo, Dr Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima.
Mu bandi bahinduriwe inshingano harimo, Lt Col Dr Tharicisse Mpunga wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima wahawe kuyobora ibitaro bya Kaminuza y’Ubuzima(CHUK).
Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima yahoze ari umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuzima (RBC), aza gukurwa kuri uyu mwanya tariki ya 7 Ukuboza 2021. Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko Dr Nsanzimana yari arimo gukorwaho iperereza kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.